skol
fortebet

Grenade yakozwe mu ntambara ya mbere y’isi yasanzwe mu birayi byari byoherejwe ku ruganda rukora ifiriti muri Hong Kong

Yanditswe: Sunday 03, Feb 2019

Sponsored Ad

Igisasu cyo mu bwoko bwa grenade cyakozwe mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi cyasanzwe mu mufuka w’ibirayi byari byoherejwe ku ruganda ruteka ifiriti rwo muri Hong Kong bivuye mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Iyi grenade yakozwe hagati y’umwaka wa 1914 n’uwa 1918,yasanzwe mu mufuka w’ibirayi byari byoherejwe ku ruganda rwa Calbee ku munsi w’ejo taliki ya 02 Gashyantare 2019.

Nkuko BBC ibitangaza,Abayobozi b’uru ruganda bavuze ko iki gisasu cyariho urwondo gifite uburebure bwa santimetero 8, ndetse kitashoboraga guteza ikibazo kuko cyari cyarateguwe.

Uru ruganda Calbee ruteka ifiriti rwagemuriwe iki gisasu, ruri mu karere ka Sai Kung kari mu burasirazuba bwa Hong Kong.

Umuyobozi wa Polisi muri Hong Kong,Wong Ho-hon,yatangarije abanyamakuru ati:"Amakuru dufite kugeza ubu agaragaza ko iyi grenade yageze hano iturutse mu Bufaransa iri kumwe n’ibindi birayi".

Abapolisi bashinzwe gutegura ibisasu bahise baturitsa iyi gerenade nta muntu ihitanye aho bahishuye ko yashyizwe mu buryo bw’impanuka hamwe n’ibirayi bari kubisarura mu murima wo mu Bufaransa, mbere yuko yoherezwa hamwe nabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa