skol
fortebet

Gukunda amafaranga bikabije byatumye umugabo yifotoza yigize nk’umugore utwite

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

Umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasimburaga umugore we utwite ku kwifata amafoto asigaye ashyirwa hanze n’abagore bitegura kubyara bagaragaza inda yabo no guha ikaze abana batwite.

Sponsored Ad

Gutwita no kubyara abana ni kimwe mu bishimisha abantu ndetse bamwe bahitamo kwifotoza amafoto menshi ,gufata amashusho no kwandika ibitabo kugira ngo bijye bihora bibibutsa ibi bihe.

Umugabo witwa Valentin Bosioc kuri Facebook yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo yashyiraga hanze ifoto y’uyu mugabo wifotoje nk’umugore utwite mu rwego rwo gusimbura umugore we utabonetse.

Uyu mugabo yishyuye gafotozi amafaranga kugira ngo aze gufotora umugore we utwite amafoto yerekana inda yo gusangiza inshuti ze ariko ngo uyu mugore ntiyabonetse bituma umugabo yanga guhara amafaranga ye.

Uyu mugabo watangaje iyi nkuru yavuze ko uyu mugore yanze kwitabira uyu muhango ariko umugabo kubera ko yari yishyuye amafaranga menshi yanga kuyahara ariyo mpamvu yahisemo kwifotoza ameze nk’umugore utwite.

Uyu mugabo yifotoje amafoto menshi yambaye ubusa hejuru ndetse ku nda ye ahashyira indabo nkuko abagore batwite basanzwe babigenza.

Benshi mu babonye aya mafoto y’uyu mugabo bayishimiye kubera ko afotoye neza.umwe yagize ati “Ni byiza.nkunze aya mafoto.Undi yagize ati “Ndabona ukuntu yari yishimye…Ni byiza ko umuntu yishimira ibihe arimo..Amafoto meza.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa