skol
Kigali
startimes

Ibitangaje ku mugore waciye agahigo ko kugira ikibuno kinini ku isi [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 November 2020 Yasuwe: 7920

Umugore witwa Mikel Ruffinelli 44 utuye Los Angeles muri USA yaciye agahigo ku isi mu myaka mike ishize ko kugira ikibuno kinini ku isi yose.


Mu mujyi wa Los Angeles,abagabo benshi bakunda abakobwa batabyibushye cyane ariko uyu mugore we avuga ko uko angana bimushimisha ndetse ngo yanze kugabanya ibiryo ngo ananuke.

Uyu mugore ufite abana 4 yatangarije abanyamakuru ko afite ubuzima bwiza ndetse nta mpamvu nimwe abona yatuma agabanya ibiro bye ngo aanuke.

Ati “Nkunda uko nteye ndetse nta mpamvu n’imwe yatuma nshaka kunanuka kuko nta bibazo by’ubuzima mfite.Nkunda ikibuno cyanjye,nkunda buri kimwe cyose ku mubiri wanjye.”

Uyu mugore yavuze ko agerageza gukora siporo kugira ngo ibiro bye bitiyongera cyane ngo ariko ntabwo yifuza kunanuka.

Icyakora umwana we w’umukobwa witwa Destynee we yabwiye abanyamakuru ibitandukanye na nyina kuko yavuze ko ubuzima bwe bugoye kubwitaho kubera ingano ye.

Ati “Sintekereza ko namwigana kuko ndashaka guhangayika nkawe.Iyo ahagurutse akanya gato ahita atangira kubabara.Birambabaza cyane kumubona ababaye.”

Uyu mugore yavuze ko mu buzima bwe ahura n’imbogamizi zirimo kunanirwa gukaraba ndetse no kwikorera uturimo tworoshye.

Uyu mugore yavuze ko ikindi kintu kimubabaza ari ukuntu abantu bakunda kumuseka iyo bamubonye mdetse bamwe bakunze kumufata anashusho na Video ye bakayakwirakwiza.

Uyu mugore yagize ati “Ntekereza ko ari ibisanzwe ku mugore kugira ikibuno kinini.Bituma umugore aba mwiza.ahitamo kugumana ubu bunini nkabyibuha aho kuba umugore unanutse bikambuza ibyishimo.





Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yakubise itafari mu myanya y’ibanga y’umugabo we bimuviramo...

Umugabo w’imyaka 37 witwa Julius Mwila ukomoka ahitwa Chitulika mu gihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 5403 0

Ruhango: Umuforomo arashinjwa gusambanya umugore wari uje kwivuza

Umuforomo wo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu...
21 January 2021 Yasuwe: 5299 0

Yishe umukunzi we kubera ko atashakaga umwana atwite

Umugabo witwa Wando Cordeiro Vasconcelos yatawe muri yombi azira kwica...
21 January 2021 Yasuwe: 4488 0

Umugore arashinjwa kumena aside ku mugabo we amuziza ko afite igitsina...

Umugore witwa Lucy Njeri wo mu gihugu cya Kenya yaciye ibintu kubera ukuntu...
21 January 2021 Yasuwe: 5311 0

Umugabo yatwikishije umugore we amazi ashyushye amuziza ko yamukanguye ngo...

Umugabo witwa Ali Aye w’imyaka 28 ukomoka mu gihugu cya Turkia yakoze...
20 January 2021 Yasuwe: 5404 0

Umupfumu yateye umugore wa pasiteri inda bitera umujinya abaturanyi...

Umupfumu wo mu gace kitwa Onitsa muri Nigeria ari kuvugwa cyane ku mbuga...
19 January 2021 Yasuwe: 7021 0