skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Luleka umwana muto wabyaye afite imyaka 8 gusa

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Luleka Mzizi ni umwana w’umukobwa w’imyaka umunani, yibarutse umwana umeze neza. ababyeyi be ntibigeze bamenya ko atwite kugeza babonye umwana n’amaso yabo yombi ubwo yari amaze kuvuka.

Sponsored Ad

Luleka yatangiye kubyibuha ariko ababyeyi be bibwiraga ko bamugaburira neza, bakumva ko ariyo mpamvu yiyongereye ibiro. inda ye ntiyari nini cyane yasaga nk’ibinure by’umubyibuho.

Uyu mwana w’umukobwa ukiri muto yatangiye kwinubira ububabare bwo munda ndetse n’ubwo mu mugongo nijoro kugeza ubwo ububabare butangiye kuba bwinshi, nibwo ababyeyi be bahisemo kumujyana kwa muganga gushaka ubufasha.

Bageze mu bitaro, umukobwa yarasuzumwe nuko ahabwa igitanda, nyuma nibwo ababyeyi be babwirwa uko ameze, kuva uwo munsi bamenye ko umukobwa wabo atwite kandi afite ibimenyetso byo kubyara.

Yabyaye umwana w’umukobwa umeze neza ariko yamaze amezi 2 mu bitaro muri koma. ntabwo yigeze agaruka neza mu buryo busanzwe nyuma yo kubyara.

Ababyeyi be bise kuri urwo ruhinja, basenga basaba ko umukobwa wabo yakira vuba, nyuma y’amezi abiri nibwo yavuye muri koma ariko ntiyasohoka mu bitaro,.yamaze amezi 9 mu bitaro hanyuma mbere yo gusubira mu rugo iwabo ku babyeyi be.

Ibitekerezo

  • Kuki mutanga inkuru igice? Umwana Ni uwahe? Ni nde wamutey inda?, Ubu ameze ate?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa