Ihene yavutse ifite mu maso nk’ah’umuntu yatangiye gusengwa cyane [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 26, Jan 2020
Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru y’ihene idasanzwe yavutse ifite umutwe n’amaso nk’ay’umuntu ihita itangira gusengwa nk’imana ikomeye.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abantu benshi bateruye iyi hene bari kuyiramya ku rwego rwo hejuru bavuga amagambo menshi yo kuyisingiza.
Abantu bakimara kubona iyi hene ifite mu maso nk’ah’umusaza bahise bikubita hasi barayiramya aho bayitaga imana idasanzwe [avatar of god].
Nyiri iyi hene witwa Mukeshji Prajapap ukomoka mu gace kitwa Nimodia,niwe wabaye uwa mbere washyize hanze amashusho agaragaza iyi hene ye isa n’umuntu.
Mu buhinde birasanzwe ko abantu basenga amatungo kuko ng bayafata nk’imana.Abahanga mu buzima bw’amatungo batangaje ko iyi hene yagize ikibazo cyitwa cyclopia cyo kudakura neza k’uturemangingo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *