skol
fortebet

Imbata y’ingabo yabaswe no gutera akabariro yaciwe igitsina nyuma yo kugikoresha cyane kikangirika

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

Mu Bwongereza,Imbata [Duck] Dave ivugwaho kubatwa no gukora imibonano mpuzabitsina n’izindi,yaciwe igitsina cyayo nyuma yo kugikoresha cyane kikangirika bikakiviramo kuzana infections nkuko byatangajwe na nyirayo witwa Josh Watson.

Sponsored Ad

Josh Watson yavuze ko iyi mbata ye yari yarabaswe no gutera akabariro kuko ngo ku munsi yabikoraga ishuro zienga 10 yo na ngenzi zayo z’ingore zirimo Dora, Edith na Freda.

Nyuma y’igihe iyi mbata yarabaswe n’iyi ngeso yaje kwangirika igitsina cyayo gitangira kuzana uburwayi byatumye nyirayo ashaka umuganga w’amatungo baragikata.

Josh yavuze ko yajyaga yoza igitsina cy’iyi nyamaswa ubwo cyari cyavunitse ariko ngo ntiyarekeye aho gutera akabariro ariyo mpamvu cyatangiye kuzana ubundi burwayi.

Josh abonye ko iyi mbata ishobora kuzarwara cyane,yafashe umwanzuro yo kuyikuraho igitsina agasigazaho sentimetero nke zo kuyifasha kwihagarika.

Josh utuye ahitwa Torquay, Devon yagize ati “Ndabizi ko ibangamiwe cyane.Yahoranaga irari ryo gutera akabariro.Yari yaravukanye ubushake budasanzwe bwo gutera akabariro ariyo mpamvu yangiritse.Buri gihe yahoraga yegera ignore babanaga.Yateraga akabariro inshuro zirenga 10.”

Josh yavuze ko iyi mbata itakangwaga n’ibihe kuko yaba mu mvura cyangwa ku zuba yabaga ishaka gukora imibonano mpuzabitsina ariyo mpamvu yaje guhura n’uruva gusenya.

Veterineri wayishahuye witwa Sonya Miles yavuze ko iyi mbata yari yarabaswe no gutera akabariro ariyo mpamvu yaje kwangirika igitsina nyuma akagikuraho kugira ngo itarwara igapfa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa