skol
fortebet

Imbwa yanze kuva iruhande rw’umurambo wa shebuja wagonzwe na Gari ya moshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2019

Sponsored Ad

Imbwa yaciye ibintu kubera ibyo yakoreye shebuja wari umaze kugongwa na gari ya moshi yanga kuva hafi y’umurambo we,abantu baraza bamukuraho.

Sponsored Ad

Victor Reyna Vazquez yagonzwe na gari ya moshi ubwo yari kumwe n’imbwa nyuma yo kunywera agasembuye hafi y’umuhanda wayo.

Abatabazi bageze aho uyu mugabo yagongewe n’iyi gari yamoshi basanga imbwa ye yamucungiye umutekano,niko kuyifotora amafoto bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi mbwa yanze ko abashinzwe ubutabazi batabara shebuja kuko yamugumye iruhande yanga kuhava barayinginga.

Iyi mbwa yarumye abapolisi n’aba bashinzwe ubutabazi ubwo bashakaga gutwara umurambo wa shebuja.

Uyu shebuja w’iyi mbwa wari utuye mu gace ka Nuevo Leon.muri Mexico,amaze imyaka myinshi ari umusinzi ndetse ngo iyi mbwa yamuherekezaga ahantu hose yajyaga nkuko byatangajwe n’abamuzi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa