skol
fortebet

Imbwa yarumye umukobwa izuru rivaho ubwo yashakaga gukina nayo ayisoma [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 23, Aug 2019

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi w’imyaka 29 witwa Gabrielle Myers ukomoka ahitwa Indiana muri USA yahuye n’uruva gusenya arumwa izuru rye n’imbwa iricamo kabiri ubwo yageragezaga kuyisoma.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa utaratinyaga imbwa,yashatse gusomana n’imwe muzo yakundaga y’inshuti ye yari yamutumiye mu kirori nayo imwereka aho ibera akaga niko kumuruma izuru irikuraho igice kinini.

Uyu mukobwa yangiritse cyane isura ndetse izuru rye rivaho ubwo iyi mbwa yo mu bwoko bwa Pitbul yamurumaga ikamwangiza cyane.

Uyu mukobwa akimara guhura n’aka kaga,yamaze imyaka 2 yivuza isura ye ndetse n’iri zuru ryavuyeho kugeza na nubu ingaruka yatewe n’iyi mbwa ziracyamugaragaraho inyuma.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Fabulous Digital, Gabrielle yavuze ko yakuze akunda imbwa ariyo mpamvu yagiye mu kirori yatumiwemo n’inshuti ye yari itunze iyi mbwa yitwa Clyde yashatse kwisanzuraho ikamukorera ibya mfura mbi.

Yagize ati “kuwa 11 Kamena 2017 nibwo nagiye mu kirori nkina n’imbwa y’inshuti yanjye nk’ibisanzwe.Clyde yaransimbukiye mbona umunwa wayo ufunguye cyane,iza igana mu isura yanjye.Amenyo yayo yayateye mu isura yanjye iranduma ihereye hejuru kugeza ku kananwa.Navugije induru cyane bituma ihunga gusa yasize yangije isura yanjye bikomeye.

Nkoze mu isura yanjye,numvise ku izura hari icyobo kinini menya ko izuru yaritwaye.Amaraso yahise yuzura ahantu hose ndetse n’abantu bose bahise bahurura baza kuntabara.Nasabye inshuti zanjye gushaka igice cy’izuru ryanjye ngo ngishyire muri barafu bazagisubizeho.

Uyu mukobwa warumwe n’imbwa cyane,yahise ajyanwa mu bitaro byitwa St Vincent’s Hospital,muri Indianapolis aho abaganga bagowe no kumutera ikinya kubera ko yari yanyoye inzoga.

Abaganga bamubwiye ko batashobora kudoda izuru rye kubera ko amaraso atari kubasha kurigeramo.

Uyu mukobwa wakuwe n’iryinyo n’iyi mbwa yavuze ko yamaze igihe yireba mu ndorerwamo akabona ari mubi cyane ndetse ngo yashatse kwiyahura kubera isura ye yangijwe n’iyi mbwa.Nyuma yo kubagwa inshuro 7 uyu mugore yaje kuvurwa iri zuru.

Uyu mukobwa yavuze ko nubwo iyi mbwa yamwangirije isura agikunda imbwa nka mbere.




Ibitekerezo

  • Ariko ntimukatubeshye! mwatangiye muvugako yariwe n’imbwa ye,murongerango ni imwe muzoyakundaga none ngo ni iyo kunshuti ye??? ubwose ibyo ni ibiki? twabwirwa n’iki ko ari ukuri?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa