skol
Kigali
startimes

Imfizi y’intama ifite ubunini budasanzwe yaciye agahigo ko kugurwa miliyoni 368 FRW

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 August 2020 Yasuwe: 5028

Imfizi y’intama yo mu gihugu cy’Ubwongereza yaciye agahigo ko kuba intama ihenze kurusha izindi zose mu mateka ubwo yagurwaga akayabo k’ibihumbi 368,000 z’amapawundi angana na miliyoni 368,000 FRW.


Mu gihugu cy’Ubwongereza haba intama nini cyane ariko iyi yaciye agahigo ko kugurwa akayabo kagura n’urwuri rwuzuye intama hirya no hino ku isi.

Iyi ntama yakuyeho agahigo kari gafitwe n’indi mfizi yaguzwe mu myaka 11 ishize akayabo ka 231,000 z’amapawundi.

Iyi ntama yaguzwe aka kayabo kubera ko yamenyekanye cyane mu Bwongereza kubera ubunini bwayo ndetse inavuka mu gihe cyihariye.

Iyi ntama yaguzwe amafaranga menshi cyane nyuma yo kuvukira ahitwa Macclesfield muri Cheshire mu Bwongereza.

Umuyobozi wa Texel Sheep Society witwa John Yates yagize ati “Ibi biratangaza abantu benshi kuko barumva ko iki giciro cy’iyi ntama gihanitse.”

Iyi ntama ngo ifite umwihariko wo gutanga icyororo cyiza ku zindi zikororoka cyane mu buryo butangaje.

Uwaguze iyi ntama ngo yarebye kure ndetse ngo umusaruro izaha ubworozi bwe mu gihe kizaza uzaba utangaje.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yakase igitsina cy’umwana we arangije arahunga

Polisi yo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Limuru muri Kiambu iri gushakisha...
26 November 2020 Yasuwe: 2579 0

Umukozi wo mu rugo yateye inda abana b’abakobwa 3 bavukana b’aho yakoraga...

Umugabo wakoraga akazi ko gukorera ubusitani mu rugo rumwe rwo mu ntara ya...
24 November 2020 Yasuwe: 18123 0

Umukire Pretty Mike yaciye ibintu ubwo yatahaga ubukwe ari kumwe n’abakobwa...

Umugabo witwa Mike Eze-Nwalie Nwogu uzwi cyane muri Nigeria nka Pretty...
24 November 2020 Yasuwe: 4516 0

Umugabo yatanze akayabo k’amadolari kugira ngo ase n’imbwa yaciye ibintu...

Ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru bikunze kwandika ku nkuru...
24 November 2020 Yasuwe: 7938 0

Umugabo yakubitiye pasiteri w’Abangilikani mu iteraniro amuziza ikintu...

Ku cyumweru gishize,umugabo witwa Leonard Mwale w’imyaka 62 ukomoka ahitwa...
24 November 2020 Yasuwe: 6957 0

Umugabo yarwaniye n’ingona mu mazi ayambura imbwa ye yari igiye kurya...

Umugabo witwa Richard Wilbanks w’imyka 74 yaciye ibintu hirya no hino kubera...
23 November 2020 Yasuwe: 6368 0