skol
fortebet

Impyisi zakuye umugabo mu buriri bwe ziramurya ziramumara

Yanditswe: Saturday 21, Nov 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Tendai Maseka w’imyaka 46 y’amavuko ukomoka muri Zimbabwe,yahuye n’uruva gusenya ubwo impyisi zinjiraga mu nzu ye aryamye ziramurya wese kugeza ubwo abaturage basanze zisigaje amaguru,amaboko n’umutwe gusa.

Sponsored Ad

Mu gitero kibi cyane,izi mpyisi zasanze bwana Maseka mu nzu ye nkuko The Sun ibitangaza,zimukura mu nzu zijya kumurira hirya y’urugo rwe aho yaje kubonwa n’abagenzi mu gitondo.

Mu ijoro ryo kuwa Mbere w’iki cyumweru ahagana saa tanu z’ijoro nibwo izi mpyisi zatwaye uyu mugabo ndetse bamwe mu baturage bavuga ko bumvise urusaku rwe asba ubufasha bakagira ubwoba.

Uyu mugabo ukomoka mu gace kitwa Banure,yagaragaye bwa nyuma ari muzima mu ijoro ryo kuwa Mbere ari mu kabari hanyuma mu gitondo abapolisi basanga inkuta z’inzu ye zuzuyeho amaraso.

Umwe mu babonye uyu mugabo yavuze ko yamusanze inyuma y’inzu ye y’ibyatsi hari inkongoro zaje kurya ibice byasigaye by’umubiri we.

Ibice by’umubiri we byabonetse byashyinguwe kuwa Gatatu.

Abarinzi ba pariki nkuru ya Zimbabwe bari guhiga bukware izi mpyisi 6 zikomeje kuyogoza agace ka Bunure.

Izi mpyisi ngo zimaze iminsi zica amatungo y’abaturage arimo ihene n’ayandi.

Abaturage bo muri kiriya cyaro bari mu bwoba bwinshi nyuma y’urupfu rwa mugenzi wabo aho umwe mu bayobozi ba pariki y’igihugu Tinashe Farawo yabasabye guhora biteguye ko izi nyamaswa zishobora gutera ingo zabo mu gihe cyose zitaricwa.

Yongeyeho ati “Bwana Maseka yatewe anicwa n’impyisi 6 mu ijoro ryo kuwa Mbere.Amajanja y’impyisi yagaragaye aho zamwiciye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa