skol
fortebet

Imyambarire idasanzwe niyo yaranze abakobwa b’ikimero bitabiriye Rio Carnival muri Brazil [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Brazil haba amarushanwa ngarukamwaka azwi nka Rio Carnival abera mu mujyi wa Rio de Janeiro uvugwaho kuba mu ya mbere iberamo ubusambanyi kurusha indi kuri iyi si.

Sponsored Ad

Ibi birori biba abakobwa benshi bambaye imyenda igaragaza imiterere yabo ndetse hari n’aberekana amabere yabo ku karubanda kubera iyi myambarire y’urukozasoni.

Abakobwa benshi baca mu muhanda bari kubyina bambaye iyi myambaro idasanzwe aho bamwe bagera aho berekana amabere yabo ndetse n’imyanya y’ibanga.

Rio Carnival ifatwa nk’ikirori cya mbere cyitabirwa n’abantu benshi baba bari mu mihanda kuko absaga miliyoni 1 birunda mu mujyi wa Rio de Janeiro.

Ibi birori ngarukamwaka biba kuwa 01 Werurwe aho benshi mu bakobwa b’ikimero baba babukereye kugira ngo babyinire abagabo ku mihanda bambaye mu buryo butangaje.

Abakobwa benshi babyina injyana ya Samba yo kubyina bakaraga ikibuno,bambaye yi myambaro yabo gakondo muri ibi birori bihuruza ibyamamare byinshi.








Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa