skol
fortebet

Inzovu yicariye nyirayo wayikoreraga isuku ahita apfa [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Arun Panikkar w’imyaka 40 ukomoka mu Buhindi yahuye n’uruva gusenya ubwo inzovu yitagaho yamwicariye,imuterekaho ibiro byayo niko guhita apfa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo warimo yoza iyi nzovu,yayikubise ashaka ko yicara,iramwumvira imwicaraho,umwuka urahera cyane ko izi nyamaswa zigira ibiro byinshi.

Arun Panikkar w’imyaka 40,ukomoka mu gace ka Karappuzha gaherereye mu karere ka Kerala mu majyepfo y’Ubuhindi yishwe n’iyi nzovu ye ubwo yarimo ayoza,ayikubita inkoni ngo iryame hasi,ayoze mu mugongo birangira imwicariye arapfa.

Mu mashusho yafashwe na CCTV yakwirakwijwe hirya no hino ku isi,yagaragaje iyi nzovu yicarira uyu mugabo warimo ayoza.

Umugabo wari hafi y’aho iyi nzovu iri,yirukanse akubita iyi nzovu kugira ngo ihaguruke ive hejuru y’uyu mugabo,asanga mugenzi we yapfuye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa