skol
fortebet

Isanduku y’umupadiri wo muri Afurika yibwe ikagurishwa ku mugabane w’Amerika yagaruwe

Yanditswe: Thursday 03, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Igihugu cya Misiri cyagaragaje isanduku y’umupadiri witwaga Nedjemankh ikozwe muri Zahabu, yavanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kwibwa ikaza no kugurishwa.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru birimo haaretz.com byatangaje ko yabayeho mu myaka ibihumbi bibiri ishize. Yaje kwibwa mu 2011 ubwo habaga imyigaragambyo mu Misiri yasize yeguje Perezida Hosni Mubarak.

Abayobozi muri Misiri batangaje ko iyi sanduku imaze kwibwa yanyujijwe mu bihugu bitandukanye mbere y’uko igurishwa inzu ikora ibikorwa by’ubukerugendo yitwa Metropolitan Museum iherereye i New York mu myaka ibiri ishize, iguzwe akayabo k’amadorali miliyoni enye.

Mu mezi atandatu ashize nibwo iyi sanduku yaje kumurikirwa muri iyi ngoro, gusa inzego z’ubutabera zaje kuvuga ko impapuro zakoreshejwe ngo igere muri iki gihugu zari impimbano.

Minisitiri ushinzwe kubungabunga iby’amateka mu Misiri, Khaled El-Enany yagize ati “Ubutegetsi bwa Amerika bwagaragaje ubufatanye kandi bukora iperereza bugaragaza ko yavanywe mu Misiri mu buryo butemewe kandi ko inkomoko yayo ari iyo muri iki gihugu.”

Misiri yatangaje ko izamurika iyi sanduku mu mwaka utaha.

Iki gihugu kivuga ko gifite ibintu bitandukanye ndangamateka, mu myaka ishize byagiye byibwa cyangwa bikagurishwa mu buryo butemewe ubu bikaba bigomba kugarurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa