skol
fortebet

Ishusho y’akana Yezu yagaragaye iri kurira amaraso mu mujyi wa Mexico

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2019

Sponsored Ad

Ishusho abanya Mexico bita akana Yezu yagaragaye iri kurira amarira menshi y’amaraso mu mujyi wa Mexico bituma benshi bacika ururondogoro,abandi batahwa n’ubwoba bwinshi.

Sponsored Ad

Iyi shusho iherereye mu cyaro kiri mu birometero 42 uvuye mu mujyi wa Acapulco yagaragaye iri kurira amaraso bituma benshi bemeza ko ari ikimenyetso cy’Imana kiburira uyu mujyi wa Mexico wuzuyemo ibyaha byinshi.

Byavuzwe ko ari ubwa 3 iyi shusho y’akana Yezu irize amaraso muri uyu mwaka wa 2019 aho benshi bavuze ko imperuka yegereje.

Ibinyamakuru byo muri Mexico byavuze ko inshuro ya mbere iyi shusho ya yezu yarize muri uyu mwaka wa 2019 ari kuwa 01 Mutarama 2019.

Ubwo benshi barimo bizihiza ubunani,iyi shusho yo yagaragaye iri mu gahinda kenshi katumye irira amaraso abantu barakangarana.

Abatuye hafi y’iyi shusho bavuze ko yarijijwe n’ubwicanyi buri muri Mexico aho abantu basaga 111 mu bihumbi 100 by’abaturage bapfa buri munsi.

Ibitekerezo

  • Phenomenon zidasanzwe ziba ku isi,ahanini ziterwa n’Abadayimoni baba bashaka kuyobya abantu.Urugero,uriya urimo kurira,ntabwo ari YEZU.Ahubwo ni ikibumbano (statue) kabumbye bakita Yesu.Ni nka biriya mujya mwumva by’i Kibeho abantu bavuga ngo bagiye kureba Bikira-Mariya.
    Muli 2 Abakorinto 11:14,havuga ko SATAN yigira Umumarayika Mwiza. Urugero,mwibuke Satani akoresha INZOKA muli Eden,Adamu na Eva baketse ko ari Inzoka ivuga,nyamara yari SATANI.Na biriya by’i Kibeho nuko. Ibyo bita kubonekerwa na Maliya,ni amadayimoni aba yigaragaza,kugirango basenge bakoresha ibibumbano kandi Imana ibitubuza (Idolatry). Muli Kuva/Exodus 20:4,Imana itubuza gusenga dukoresha Ibibumbano,niyo yaba ataribyo usenga.Nyamara I Kibeho,ni ibibumbano n’imisaraba gusa baba bapfukama imbere,babyita Maliya kandi nta munrtu numwe uzi uko Maliya yasaga.Bibabaza imana cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa