skol
fortebet

John Terry yongeye gushinjwa gushaka gushurashura ku mukinnyi wa filimi ufite uburanga budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Feb 2019

Sponsored Ad

John Terry wahoze ari myugariro ukomeye mu ikipe y’Ubwongereza na Chelsea, yasebejwe n’icyamamare mu mafilimi y’uruhererekane, Danielle Armstrong wavuze ko akunda gukanda Like ku mafoto akurura abagabo ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze.

Sponsored Ad

Uyu mugore wahoze ari umukinnyi wa filimi y’uruhererekane ica kuri TV,izwi nka Towie,yavuze ko John Terry wubatse izina muri ruhago mu Bwongereza akunda kumwereka ko amukunda ndetse buri gihe akanda like ku mafoto ye yose yambaye utwenda tw’imbere.

Guhera mu mwaka ushize nibwo Danielle w’imyaka 30,yatangiye kwita ku mubiri we cyane,awuhindura akoresheje imiti gakondo ndetse no kwibagisha byatumye abagabo batandukanye barimo John Terry bamwirukaho.

John Terry wasezeye kuri ruhago mu mwaka ushize, asanzwe afite abana 2 n’umugore ariko yahise yereka uyu mugore ko amukunda ndetse buri uko ashyize hanze ifoto ikurura abagabo,uyu munyabigwi muri ruhago ahita amwereka ko yayibonye.

John Terry ngo amaze gukanda Like ku mafoto 30 y’uyu mugore kandi ngo ahozaho,nta foto n’imwe acaho atabikoze byatumye benshi bakeka ko ashaka kongera guca inyuma umugore we babyaranye abana 2.

Umuvugizi wa Danielle yabwiye Daily Mail ko umukunzi w’uyu mugore asanzwe ari inshuti ya John Terry,aca ibihuha byavugaga ko ashaka kwishumbusha umugore w’abandi nkuko yabikoze ubwo yatwaraga umugore wa Wayne Bridge bakinanaga.







John Terry yaketsweho gushaka kongera guca inyuma umugore we nyuma yo gukanda Like ku mafoto 30 y’ikizungerezi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa