skol
fortebet

Kenya: Ababyeyi bakomeje guha abakobwa babo bari munsi y’imyaka 10 ibinini bibarinda gusama inda

Yanditswe: Friday 09, Aug 2019

Sponsored Ad

Bamwe mu babyeyi bo muri Kenya bakomeje guha abakobwa babo bato barimo abafite imyaka 10, ibinini birinda gusama kugirango batava mu ishuri.

Sponsored Ad

Mu gihugu hose, umukobwa umwe kuri batanu bafite hagati y’imyaka 15 na 19 aba atwite cyangwa se afite umwana.

Akarere ka Kwale kari hafi y’inkombe y’inyaja ikora kuri Kenya kari mu tubonekamo umubare munini w’abakobwa bava mu ishuri kubera gutwara inda.

Umuforomokazi waho ukora mu byererekeranye no kuboneza urubyaro yabwiye BBC ko 10% by’abakobwa baza kwaka ibinini bibafasha kudasama bari munsi y’imyaka 14.

Avuga ko igiteye impungenge cyane ari uko ikiba kibashishikaje cyane ari ukudatwara inda aho kwirinda kwandura Sida cyangwa se indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Gahunda zo gutanga amasomo yerekeranye n’igitsina mu mashuri zanenzwe cyane n’abanyapolitiki mu gihe abayobozi b’amadini bo bazifata nk’izitajyanye n’imyemerere.

BBC

Ibitekerezo

  • Ikibazo cy’abakobwa batwara inda kili mu bihugu byose.Utekereje nk’abantu,UMUTI w’icyo kibazo nuko Leta zategeka ko abakobwa bose bajya banywa imiti ibabuza gusama.Ariko ku Mana,UMUTI yarawuduhaye,uretse ko abantu batawukurikiza.UMUTI nta wundi,nuko abantu bose bareka ubusambanyi,kimwe n’ibindi byaha.Ikibabaje nuko abantu batabikozwa.Nkuko bible ivuga,abantu bashobora kugira amahoro gusa aruko bumviye amategeko y’Imana dusanga muli bible.Babikoze,ibi byose byavaho: Gutwara inda ku bakobwa,ibibazo mu bashakanye,Sida,intambara,akarengane,etc…Kubera ko abantu bananiye Imana,UMUTI irawifitiye.Nkuko bible ivuga,Imana izakura mu isi abantu bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abayumvira.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Aramageddon.Nguwo UMUTI rukumbi. All human efforts are useless.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa