skol
fortebet

Kenya: Impanga zisa cyane zongeye guhura nyuma y’imyaka 19 muganga akoze ikosa akazitandukanya [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Apr 2019

Sponsored Ad

Abakobwa babiri b’impanga, Melon Lutenyo na Sharon Mathias bavutse ari impanga muganga abatandukanya bamaze kuvuka abavanga n’undi mukobwa witwa Mevies Imbaya,bahuye nyuma y’imyaka 19 batandukanye.

Sponsored Ad

Ababyeyi babiri bo muri Kenya, Richard Olukhakha na Rosemary Onyango babyaye abana babiri b’impanga aribo , Melon Lutenyo na Sharon Mathias ariko bakivuka,muganga wabyaje Rosemary yaribeshye uyu mukobwa witwa Sharon Mathias amugurana uwitwa Mevies Imbaya wari wabyawe n’undi mugore,aba bana bombi bakura barezwe n’ababyeyi batari ababo.

Iyi nkuru yaciye ibintu ku isi hose kubera ko nyuma y’imyaka 19 aba bana batandukanye,bongeye guhura kubera gukururana kw’amaraso ya kivandimwe.

Sharon Mathias warezwe n’umubyeyi utari uwe witwa Angeline Omina utuye ahitwa Kangemi muri Nairobi,yatunguwe no kubona ifoto y’umukobwa basa cyane kuri Facebook,niko kumushaka baraganira baza guhura, baperereje basanga ashobora kuba ari impanga ye batandukanyijwe n’umuganga mu bitaro.

Aba bana bose uko ari 3 bavutse kuwa 15 Kanama 1999,bavukiye mu bitaro byitwa Kakamega Teaching and Referral Hospital,bahita batandukanywa na muganga wabaguranye nawe atabizi, ariko baje guhura nyuma y’imyaka 19.

Aba bakobwa babiri Sharon na Melon basa cyane, biga mu mwaka wa Kane ahitwa Kakamega,bafite byinshi bahuriyeho bitari uko basa cyangwa biga mu myaka imwe,nkuko byatangajwe na nyina Rosemary.

Yagize ati “Barasa cyane ku buryo nanjye ntabasha kubatandukanya.Bavuga kimwe ndetse imitekerereze yabo ijya gusa.Natunguwe no kubaza uyu mukobwa mushya ibiryo yanga ambwira ko ari ibyitwa Omena na matumbo,nsanga ahuje n’umukobwa wanjye Melon.

Melon na Mevies bamaze imyaka 19 babana baziko bavukana kandi atari byo,bahuriye kuri Facebook na Sharon baraganira ndetse biyemeza guhura nawe kuko babonaga asa neza na Melon,bahuye nibwo basanze bashobora kuba bavukana bahita babimenyesha ababyeyi babo.

Kugeza ubu biravugwa ko hagiye kwitabazwa gupima DNA kugira ngo ukuri kujye ahagaragara abantu bave mu rujijo, gusa benshi ntibashidikanya ko aba bana bavukana bya nyabyo ahubwo batandukanye kubera ikosa rya muganga.





Aba bakobwa b’impanga bahuye uko ari 3 n’ababyeyi babo nyakuri nyuma y’imyaka 19 baratandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa