skol
fortebet

Kenya: Ubukwe bwapfuye abageni bari gusezerana mu rusengero nyuma yo kumenya ko bavukana

Yanditswe: Tuesday 08, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ibyari ibyishimo kuri Ann Magwi n’uwari umukunzi we w’igihe kirekire Jonatham Munini byahindutse amarira ubwo bombi bamenyaga ko bavukana ku munota wa nyuma bari mu rusengero bagiye gusezerana.

Sponsored Ad

Ann Magwi na Jonatham Munini bari bamaze igihe mu rukundo rugurumana ndetse nyuma y’igihe barebana akana ko mu jisho bahisemo kwereka ibirori imiryango yabo niko gupanga ubukwe bwapfuye bari gusezerana imbere y’Imana.

Ubwo bari mu rusengero ahitwa Tana River iwabo muri Kenya,umugabo batazi yinjiye avuga ko ari abana be yibyariye abari aho bose bifata ku munwa.

Uyu musaza wari utarwambaye,yinjiye mu rusengero ari kumwe na bashiki be niko kuvuga ko aba bana bombi ariwe wababyaye bityo bashyingiranwe byaba ari umuziro.

Nkuko ikinyamakuru Daily Nation cyabitangaje,umushumba wa Holy Redemption Ministries,pasiteri Festus Muli yavuze ko uyu mugabo yavuze ko uyu mukwe n’umugeni bari bagiye gusezerana kubana akaramata ari abana be yabyaye ku bagore batandukanye.

Pasiteri yavuze ko uyu mugabo witwa James Sidai,yamubwiye ko ubwo umugore we yabyaranye nawe umwe muri aba bageni yamenyaga ko yamuciye inyuma,umubano wabo wajemo rushorera bituma amutera umugongo batandukana bafitanye umwana w’umwaka umwe.

James Sidai akimara kubura intama n’ibyuma,yahise ahindukira akundana bya nyabyo na rya habara ryamusenyeye ariko ubukungu waje kuba bubi barakena nibwo uyu mugore wa kabiri nawe yahisemo kwigendera amutwitiye inda y’amezi 4.Uyu mugore baratandukanye ahita yisangira umwarimu.

James Sidai ntiyarekeye aho yahise ashaka umugore wa 3 bari kumwe ubu ndetse bafitanye abana 3 gusa ngo ntiyigeze yongera kwegera aba bagore yateye inda ngo ababaze amakuru y’abana bamubyariye kugeza ubwo abonye ubutumire bw’aba bana bagiye gushakana kuri WhatsApp.

James Sidai yerekanye amafoto y’aba bana bakiri bato n’igihe bari ku ishuri yakuye ku nshuti ze n’abavandimwe be baganiraga nabo.

Nyirarume wa Sidai yavuze ko nubwo uyu mugabo yamaze imyaka isaga 10 ategera abagore babyaranye ngo ababaze amakuru y’abana be ariko yakurikiranaga ubuzima bwabo mu ibanga.

Ubwo Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize yinjiraga muri uru rusengero akagaragaza uku kuri,ubukwe bwarahagaze hakurikiraho amarira n’impaka ndende hagati y’ababyeyi.

Pasiteri Muli yavuze ko umusore wari ugiye gusezerana nyina yamubeshye ko se yaguye mu mpanuka ubwo yari akiri uruhinja mu gihe umugeni we yakuze azi ko umwarimu washyingiranwe na nyina nyuma yo gutandukana na Sidai ariwe se.

Abagore babyaye aba bana ntibigeze bahakana ibyo se wabataye yavugaga ahubwo baguye mu kantu bifata ku munwa.

Mu gukura uyu muryango mu gisebo,Pasiteri yatangarije abaje mu bukwe ko abuhagaritse kubera ko aba bageni bishe amabwiriza yo kwiyeza nk’abagomba gusezerana.

Umwe mu bantu bari mu bukwe babwiye Daily Nation ko uyu musore wari ugiye gusezerana ari umucuruzi mu mujyi wa Madogo ndetse akimara kumenya ukuri yahise afata imodoka n’umujinya ariruka asiga nyina mu marira.

Ku rundi ruhande umugeni yahise yinjizwa mu yindi modoka amarira yamurenze atahana n’abamuherekeje.

Pasiteri Muli yagiriye inama ababyeyi ati “Niba warakuye umwana hanze y’urugo,mubwize ukuri se wa nyawe.Ntukamubwire ko yaguye mu mpanuka,yishwe n’indwara igihe ari kwandavurira ku muhanda,ibyo si byiza.”

Ibitekerezo

  • None na gobyakunda cy
    anjwa

    Urukundo ruriho kbs gusa bihangane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa