skol
fortebet

Kenya: Umugabo urya ibiro 12 bya Kawunga mu minota 20 yaciye ibintu hirya no hino ku isi

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Edward Alukuma ukomoka mu gace kitwa Shinyalu mu ntara ya Kakamega muri Kenya yaciye ibintu nyuma yo kurya ibiro 12 bya kawunga arabimara,ntibyamugiraho ingaruka.

Sponsored Ad

Iki cyamamare mu kurya cyane,kimaze kubaka izina muri aka gace kuko nyuma yo kumara ibi biro 12 bya kawunga,ndetse biravugwa ko kigiye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Ikinyamakuru Pambazuko cyatangaje ko,Edward Alakuma atinywa n’abantu bo muri aka gace atuyemo kuko bibwira ko aje kubasura babura icyo bamuzimanira.
Uyu mugabo Alakuma afite abagore 2 ndetse n’abana 4,akaba atunzwe n’akazi ko kudoda inkweto mu isoko rya Shinyalu.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yavuze ko kurya ibiryo byinshi kuri we nta kibazo bimutera ngo kuko abibonamo impano ndetse ngo abona nta kidasanzwe kirimo.

Yagize ati “Kuri njye ni impano.Abantu ntibatekereze ko buri gihe njya ibiro 12 bya kawunga kuko mfite abana ngomba kujyana ku ishuli ndetse n’abagore 2 ngomba kwitaho.Ubushobozi butuma ntarya ibi biro 12 buri munsi,kubera inshingano mporana.”

Uyu mugabo afite impano idasanzwe yo kurya ibiro 6 mu minota 10 gusa ndetse abirya avanga n’amagi.

Uyu Alakuma ngo akunze kurya ibi biro bya Kawunga iyo yateze n’abantu bashaka kureba impano ye ngo iyo abashije kumara ibi biro byose bamuha amafaranga akamufasha gutunga urugo rwe.

Amakuru avuga ko iyo uyu mugabo ariye ibi biro byose,amara iminsi 2 atarya ndetse ngo akunze kugira ikibazo cyo guhumeka,akananirwa kugenda.

Ibitekerezo

  • Imana itubuza kurya ukarenza nkuko Luka 21:34 havuga,kandi ikatubuza no kunywa inzoga nyinshi kugirango tudasinda nkuko Tito 2:3 havuga.Ni icyaha kubera ko iyo turengeje bitugiraho ingaruka.
    Uyu wirata ngo arya 12 kg,bishobora kumuteza ingaruka mbi ndetse akaba yanapfa.Imana idusaba kugira amakenga kubera ko ishaka ko tubaho neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa