skol
fortebet

Kenya: Umugabo yakubiswe inkoni nyinshi azira kwihindura indaya agashaka kwiba nijoro abamuguze

Yanditswe: Tuesday 27, Oct 2020

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera kwiyambika imyenda nk’iy’abagore yarangiza akajya gutega abagabo ku muhanda,hanyuma ageze mu rugo rw’abamuguze ashaka kubiba.
Nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje,uyu mugabo yiyambitse ibitenge arangije yihindura indaya niko kujya gushaka abagabo amahirwe aramusekera ariko nyuma yo kugera mu rugo rw’abandi yashatse kwiba arafatwa akubitwa iz’akabwana.
Aya mafoto yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga aho (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera kwiyambika imyenda nk’iy’abagore yarangiza akajya gutega abagabo ku muhanda,hanyuma ageze mu rugo rw’abamuguze ashaka kubiba.

Nkuko amashusho yashyizwe hanze yabigaragaje,uyu mugabo yiyambitse ibitenge arangije yihindura indaya niko kujya gushaka abagabo amahirwe aramusekera ariko nyuma yo kugera mu rugo rw’abandi yashatse kwiba arafatwa akubitwa iz’akabwana.

Aya mafoto yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bavuze ko kubera ukuntu uyu mugabo yasaga atakurura umuntu ngo batere akabariro.

Benshi bavuze ko batararikira umugore usa n’uyu mugabo bamusanze aho indaya zitegera abagabo kuko n’ubundi yaba asa n’abagabo.

Mu gihugu cya Kenya hakunze kuvugwa uburaya bukabije ndetse mu minsi haherutse gufatirwa abantu bari gukina filimi z’urukozasoni.

Mu gihe cya Guma mu rugo,abakora uburaya muri Mombasa basabye leta kubaha ibibatunga nyuma yaho yasohoye itegeko ritegeka gufunga utubare , inzu z’utubyiniro ndetse n’ibikorwa byose bijyanye n’imyidagaduro muri Werurwe.

Leta ibinyujije muri Minisiteri y’ubuzima ikaba kandi yarakanguriye abaturage bose kuguma mu ngo zabo bakirinda gusohoka hanze uko biboneye.

Izi ngamba zose zafashwe na leta kugira ngo hirindwe ikwirakwiza ry’icyorezo cya coronavirus mu gihugu cya kenya.

Abakora umwuga w"uburaya akazi kabo kahise kagirwaho ingaruka zikomeye aho abakiriya bahise bagabanuka ndetse hafi no kubura kubera ko aho bakundaga guhurira n’indaya hafunzwe ndetse n’abantu bakaba barahisemo kwigumira mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo.

Icyo gihe,uhagarariye abakora umwuga w’uburaya Phyllis Karuku,yavuze ko gahunda yo kwirinda coronavirus abantu bakaguma mu mazu yabo yabateje igihombo gikomeye kubera ko babuze abakiriya bose.

Ibi byatumye kubona ibyo kurya no kugaburira imiryango yabo biba ingorabahizi ubuzima bukaba burabacanga.

Yagize ati "Umwuga wacu ijana ku ijana ubu ntituri kuwukora,abakiriya bacu bahoraho ntibakiboneka ku mihanda"

"Ni leta yakanguriye abanyakenya gukorera akazi kabo mu rugo. Nyamara akazi kacu usanga gashingiye kuba abantu bagendagenda hanze. Ariko nanone natwe ntitwemerewe kugendagenda ngo tujye gushaka abakiriya kubera ko aho twababonaga harimo utubyiniro ,utubare ndetse n’izindi nzu z’imyidagaduriro byamaze gufungwa. Ubwo se ni gute leta yumva tuzabaho? Ese ubwo tuzatunga imiryango yacu gute? Akazi kacu gasa nakahagaze."

Kenya iri mu bihugu bivugwamo ubusambanyi bukabije kuko hari n’abanyamahanga bo mu bihugu bya Asia bivgwa ko baza kuhasambanira.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa