skol
fortebet

Kenya: Umupasiteri afunzwe azira gusambanya abakobwa 2 yibyariye akabatera inda

Yanditswe: Wednesday 06, Jan 2021

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa John Gichina, wo mu itorero gakondo ryitwa akorino afunzwe ashinjwa gutera inda abakobwa 2 barimo uw’imyaka 16-ufite inda y’amezi 7 n’undi w’imyaka 14 utwite inda y’amezi 5.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru The Citizen cyavuze ko Polisi y’ahitwa Kirinyaga muri Kenya yataye muri yombi uyu mugabo witwa Gichina akekwaho gusambanya aba bana be yibyariye akabatera inda mu mwaka ushize bimenyekanye ahita ahunga.

Komiseri wa Polisi ahitwa Ndia witwa Moses Ivuto yagize ati “Ukekwa yafunzwe ku cyumweru nijoro, tumusanze aho yari yihishe ahitwa Mbeere South muri Embu,nyuma yo gufunga telefoni ye.”

Uyu mugabo w’imyaka 51 yatangiye gushakishwa nyuma y’aho umukazana we Wambura Muriithi atangaje uko byagenze.

Madamu Wambura yagize ati “Yateye ubwoba umugore we ko azamugirira nabi navuga ibi bikorwa bye bibi ndetse bitera ubwoba mu muryango.Ndashaka ubutabera mu muryango nashatsemo.”

Kuri uyu wa Kabiri, uyu mupasiteri wo mu Itorero gakondo rya ‘Akurino’, yemeye iki cyaha cyo gusambanya aba bakobwe be babiri imbere y’urukiko aho ibi byaha yabikoze mu bihe bitandukanye.

Nyuma yo kwemera icyaha, Umushinjacyaha n’itsinda rye bahise bahabwa igihe cy’iminsi ibiri n’urukiko kugira ngo bashake ibyemezo by’amavuko by’aba bana.

Urukiko rwanzuye ko uyu umugabo azongera kuburanishwa kuwa kane tariki ya 7 Mutarama uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa