skol
fortebet

Kenya:Yashwanye n’umuturanyi bituma aruma igitsina cy’umwana we

Yanditswe: Thursday 01, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo mu gihugu cya Kenya mu gace kitwa Juja mu ntara ya Kiambu arasaba inzego kumuha ubutabera nyuma y’aho umuturanyi we arumye igitsina cy’umwana we batari babanye neza.

Sponsored Ad

Uyu mugore yatangaje ko uyu muturanyi we yafashe icyemezo cyo kuruma igitsina cy’umwana we nyuma y’aho bashwanye amushinja ko yarimo kubaka inzu zikodeshwa mu mwanya wahariwe guturamo imiryango.

Uyu mubyeyi w’umwana warumwe igitsina yavuze ko yubatse izi nzu mu rwego rwo guteganyiriza abana be babiri ngo bazazituremo atazubakiraga kuzikodesha abantu nkuko yabishinjwe.

Uyu mugore yavuze ko mu ijoro ryo kuwa 23 Nzeri uyu mwaka,yahamagawe n’ushinzwe imyubakire mu gace kabo amubwira ko izi nzu ze zigiye gusenywa.

Mu gitondo uyu mugore yagiye kureba niba ibyavuzwe ari ukuri,ageze aho yarimo kubaka asanga amazu yashyizwe hasi.

Uyu mugore ari kumwe n’abana be,yahise ajya kureba wa muturanyi we bashwanye amushinja ko ari kubaka inzu zo gushyiramo abapangayi,ageze iwe batangira gushwana.

Umwana we umwe w’umuhungu yahise atangira gushwana n’uyu muturanyi wabo w’umugabo hanyuma ahita amufata amuruma igitsina.

Uyu mugabo ngo yarafunzwe ariko uyu mugore arasaba ko yahabwa impozamarira kubera uyu mwana wabo wamugajwe n’amenyo y’uyu mugabo ndetse n’inzu yabo yasenywe mu buryo budakurikije amategeko.

Uyu mugore yagize ati “Hari inzandiko zohererezwa umuntu iyo yubatse mu buryo budakurikije amategeko,ariko umugizi wa nabi yadusenyeye inzu nari nafashe ideni riremereye ryo kuyubaka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa