Kigali
startimes

Kigali:Umukobwa w’ikizungerezi yaguwe gitumo agerageza kwiba icupa ry’inzoga rihenze

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 6 November 2019 Yasuwe: 12090

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019 ahagana I saa ine za mu gitondo umukobwa w’ikizungerezi aguwe gitumo yibye Icupa ry’inzoga muri Kime Super Market mu mugi wa Kigali.



Amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO,ngo nuko uwo mukobwa ubona ko asobanukiwe kandi ari umunyamugi yinjiye mu iguriro rya kijyambere rizwi nka KIME riri mu mazu ya Sulfo ahazwi nko ku muteremuko agaragara nk’umukiliya,maze atangira kugenda afata ibintu ariko ashobora kuba atari azi ko umugambi yafashe ushobora kumugwa nabi .

Nkuko bizwi amaguriro manini yose yo mu mugi wa Kigali iyo urimo haba harimo icyumba bareberamo abantu bose binjiyemo,baba bacungirwa kuri Camera z’umutekano zizwi nka CCTV .

Ubwo yari amaze guhisha mu isakoshi yari afite iryo cupa ry’inzoga bivugwa ko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 70,000 ,uwo mukobwa yagerageje gushaka uko yarisohokana maze atabwa muri yombi ataragera ku mugambi we.

Akimara gufatwa yahise ashyirwa ahantu hizewe maze abayobozi by’iryo guriro bajya kumuganiriza kugira ngo bamenye icyamuteye kuza kwiba ahantu kandi azi neza ko hacunzwe .

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwana wavutse adafite amaguru n’amaboko yatumye isi yose igwa mu kantu...

Mu gihugu cy’Ubuhindi haravugwa umwana utangaje wavutse adafite amaguru...
5 July 2020 Yasuwe: 2035 0

Abongereza banyoye agasembuye kenshi kabakoza isoni nyuma y’iminsi 104...

Ibihumbi by’Abongereza bakunda agasembuye kuri uyu wa Gatandatu baramukiye...
5 July 2020 Yasuwe: 1811 0

Umugabo wayoboraga urubyiruko mu itorero yishwe azira gusambanya umugore...

Umuyobozi w’urubyiruko mu rusengero ruherereye ahitwa Lumakanda mu ntara ya...
3 July 2020 Yasuwe: 2275 0

Abakozi ba UN bahagaritswe bazira gufatwa amashusho bari gusambanira mu...

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) washyize mu kiruhuko kidahemberwa abakozi...
3 July 2020 Yasuwe: 1816 0

Idubu riherutse gukomeretsa bikabije umwana na se ryakatiwe igihano...

Idubu ryo mu gihugu cy’Ubutaliyani riherutse gukomeretsa bikabije umugabo...
1 July 2020 Yasuwe: 2095 0

Umugore yaciye ibintu hirya no hino kubera kubyarira mu muhanda ku manywa...

Umugore wo muri Amerika witwa Susan Anderson yatunguye benshi kubera...
1 July 2020 Yasuwe: 3200 0