skol
fortebet

Koreya y’Epfo: Ikipe yasabye imbabazi nyuma yo kwicaza mu myanya y’abafana ibipupe bisa n’ibyifashishwa mu gutera akabariro

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Ikipe yitwa FC Seoul yo mu gihugu cya Koreya y’Amagepfo yasabye imbabazi abakunzi ba ruhago nyuma y’aho ikoze agashya ikuzuza mu myanya y’abafana ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro ngo bizibe icyuho cy’abafana batemewe ku masitade mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Sponsored Ad

Iyi kipe yo muri shampiyona ya K-League yatangaje ko itigeze ikoresha ibi bipupe mu rwego rwo kwamamaza ibikoreshwa mu gutera akabariro ahubwo ko ari ibipupe bisanzwe.

Iyi kipe yavuze ko yashyize muri stade ibi bipupe kugira ngo bisimbure abafana ndetse ngo abantu ku mbuga nkoranyambaga baketse ibitari byo ko ari ibyifashishwa mu gutera akabariro.

Kuri iki cyumweru nibwo FC Seoul yakiriye ikipe yitwa Gwangju FC muri shampiyona iri gukinwa nta mufana uri kuri stade kubera covid-19,yitabaza ibipupe byamamaza imyenda bifashe impapuro mu rwego rwo gusimbura abafana.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko hakoreshejwe ibipupe byifashishwa mu gutera akabariro mu rwego rwo gutera akanyabugabo abakinnyi gusa ubuyobozi bwa FC Seoul bwavuze koi bi ari ibinyoma gusa busaba imbabazi.

Bwagize buti “Turashaka gusaba imbabazi abafana bacu.Turifuza kubasaba imbabazi ku ikoreshwa ry’ibipupe byamamaza imyenda twakoresheje ku mukino wo kuwa 17 Gicurasi.”

Iri tangazo rya FC Seoul rikomeza rivuga ko kuva na mbere y’umukino bari basobanuye ko ibi bipupe Atari ibyifashishwa mu gutera akabariro ahubwo ari ibyamamaza imyenda nubwo bisa.

Shampiyona ya K-League yabaye iya mbere yakomorewe kongera gutangira nyuma y’itangira rya Coronavirus ikomeje guca ibintu hirya no hino ku isi.

Iyi kipe yavuze ko intego yayo ari ugukora ibinogeye imitima y’abantu ndetse ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ikintu nka kiriya kibi kitongera kubaho ukundi.

Amakuru avuga koi bi bipupe byasize isura mbi umupira w’amaguru wa Koreya y’Amagepfo ariyo mpamvu FC Seoul yasabye imbabazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa