skol
fortebet

Kubera gukunda inzoga umugore yashyize ubuzima bwe mu kaga yiroha mu muvu utemba kurokora ibigega zishyirwamo [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 15, Dec 2020

Sponsored Ad

Umugore utavuzwe amazina w’ahitwa Gold Coast muri Queensland mu gihugu cya Australia yakoze agashya kakwirakwiye ku isi yose ubwo umuvu w’amazi wari utwaye ibigega bashyiramo inzoga akawirohamo akabizana nta gutinya urupfu.

Sponsored Ad

Imvura nyinshi yagwaga muri aka gace ko muri Australia yateye umuvu mwinshi cyane watwaye ibintu bitandukanye ariko uyu mugore yanze ko ibigega bishyirwamo inzoga bigenda niko kuwirohamo arabizana mu buryo butangaje.

Kuva muri weekend ishize,igice cy’Iburasirazuba bwa Australia kiri kugwamo imvura nyinshi byatumye Leta itegeka abantu kwimuka ariko uyu mugore we yabaye simbikangwa ashyira ubuzima bwe mu kaga atabara ibi bigega buari bitwawe n’uyu muvu w’amazi wari ufite imbaraga.

Ikinyamakuru 7News nicyo cyatangaje iyi video y’uyu mugore wari mu mazi arwana no kuzana ibi bigega bishyirwamo inzoga.

Ubwo yari muri aya mazi,uyu mugore yajyaga hirya no hino kubera ubukana yari afite gusa yabashije kurokora ibi bigega yashakaga.

Yabwiye ibinyamakuru ati “Nta kintu cyiza nk’amazi.Ntabwo asanzwe.”

Abaturiye aka gace gakunze gusurwa na ba mukerarugendo ka Gold Coast batangaje ko imvura iri kuhagwa iteye ubwoba ndetse ngo iri no gutembana amazu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa