skol
fortebet

Ku myaka 39 atunze Miliyoni 400$, Sijibomi Ogundele umunyemali muto utangaje

Yanditswe: Tuesday 22, Dec 2020

Sponsored Ad

Ubusanzwe ku mugabane wa Afurika ntibimenyerewe ko umuntu muto ashobora kugira imitungo ibarirwa muri miliyoni z’amadorali, kereka nk’igihe yarazwe byinshi n’umuryango cyangwa akaba afite impano runaka ituma agira umwihariko mu bandi.

Sponsored Ad


Sijibomi Umunyemali muto udasanzwe
Ibi si ko bimeze ku mushoramari wo muri Nigeria, Sijibomi Ogundele, kuko amafaranga atunze uyu munsi abarirwa muri miliyoni 400$. Ni ayo yishakiye kandi ntayakomora ku mpano runaka, ahubwo yavuye ku mutima ushaka no gukora cyane.

Biratangaje kubona umusore w’imyaka 39 abarirwa mu baherwe muri Afurika. Kuba abarirwa mu batunze za miliyari si ibyamugwiririye, yarabiharaniiye kuko yatangiye ubushabitsi akiri umwana muto, ubwo yafashaga nyina mu bucuruzi.

Ku myaka umunani gusa, Ogundele yatangiye ishoramari rya moto rizwi nka Okada muri Nigeria, mu Rwanda bizwi nk’ubumotari. Gusa we yaguze iyi moto ayiha uyimutwarira. Biciye muri ubwo bucuruzi bwe buciriritse ndetse no kuzigama make, yabashije kuva kuri moto imwe agera kuri esheshatu.

Ntawapfa kwizera ko uyu musore watangiriye hasi ari we kuri ubu ufite ikigo cy’ubwubatsi cya Sujimoto Group, mu myaka itanu gusa kibayeho, kimaze kuzamura imiturirwa y’akataraboneka hiryo no hino muri Afurika.

Uku gukunda ibyo akora no kubikorana umurava byatumye uyu musore ahura n’abantu bakomeye ku Isi barimo n’Umwami wa Dubai, wamugaragarije ko afite ubushobozi bwo gukora ibirenze ibyo akora.

Yamubwiye ko kuba uwa kabiri bingana no kuba uwa nyuma, ko niba abantu bari mu kigero kimwe bo muri Aziya bazamura imiturirwa mireremire, na we yabigeraho. Byatumye umushinga we wa Lorenzo By Sujimoto uva ku miturirwa 15 ugera kuri 30.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Business Post, yavuze ko ibyo amaze kugeraho atari iherezo ry’inzozi ze, ahubwo yemeza ko hakiri byinshi aharanira.

Yagize “Umurava wanjye uturuka ku rukundo nkunda igihugu, nizera ko Nigeria yakoze MKOs , Dantatas na Ojukwus, nanjye hari icyo impishiye kandi cyiza.”

Yakomeje avuga ko afite inzozi zo kuzamura inzu ndende mu Nigeria, ikazaba ari inzu y’akataraboneka yubakishije ibirahure, ifite irerero ry’abana ryo ku rwego rwo hejuru, ikibuga cyo mu nzu cya golf, piscine yo hejuru ndetse n’ibindi bintu byo ku rwego ruhanitse.

Ati “Turi kubaka umuturirwa mwiza mu yigeze kubaho, yaba muri Nigeria no muri Afurika hose, The Lucrezia Penthouse, izaba ari inyubako idasanzwe kandi ifite ibikoresho bidasanzwe.”

Yahishuye kandi ko biciye mu mushinga wa Leonardo By Sujimoto, bagiye kubaka inzu ziringaniye kandi zifite ibyangombwa byose bihagije, ku buryo bizorohera abantu kubona inzu nziza kandi zidahenze cyane.

Ati “Uyu mushinga uzaba ugizwe n’inzu ziteye ku buryo butandukanye, hari izizajya ziba zifite ibyumba bibiri, bitatu ndetse na bine. Ku ikubitiro iy’ibyumba bitatu izajya igurwa miliyoni 636.8 Frw, nyuma y’umwaka izajya iboneka ku miliyari 1.1Frw.”

Usibye kubaka inzu zo guturamo kandi, uyu musore afite intego yo guteza imbere ibijyanye no kwakira abashyitsi muri Nigeria. Ikigo cye kirateganya kubaka hoteli nziza muri iki gihugu.

Ati “Twatembereye amahoteli akomeye ku isi arimo nka The Address Hotel, Downtown ya Dubai na The Baccart Hotel yo muri New York ndetse na Dorchester yo muri Londres.”

Sujimoto iri kubaka The S-Hotel, izaba ari hoteli izajya yakira abantu neza, kandi gushyira imbere abakiliya ni yo ntego yacu kandi tuzashyira isuku imbere, kuva hasi kugeza hejuru.”

Yakomeje avuga ko bafite intego y’uko muri 2030 bazaba barujuje hoteli ijana hirya no hino muri Afurika, zizaba zifite ibyumba ibihumbi 16.

Umushoramari Ogundele yizera ko muri 2030 ikigo cye kizaba kimaze kuzuza amagorofa 61 haba muri Nigeria ndetse no hirya no hino mu mijyi yo muri Afurika, biteganywa ko bizatwara miliyari 3$.

Muri iki igihe Isi yugarijwe na Covid-19 ubucuruzi ndetse n’ubukungu muri rusange bwahuye n’ibibazo bitandukanye, ku ruhande rwa Ogundele yavuze ko ubukungu bwe butahungabanye cyane.

Yakomeje avuga ko bafite intego yo kuba ikigo gikomeye kandi gitanga serivisi nziza, ku buryo Sujimoto mu myaka icumi izaba ikigo cy’igihangage. Ibi bikazaherekezwa no kugira amashami atandukanye hirya no hino nka Dubai no muri New York.

Mu kuvuga ku mbogamizi yagiye ahura nazo, yahishuye ko hagati ya 2016 na 2017 yagize umushinga ukomeye muri Nigeria wagombaga gutwara miliyoni 90$ ariko uza kumuhombera.

Yagize ati “Wari umushinga wo kubaka inzu zo guturamo, ariko nyuma yo kwitegura kuwukora, ba bashoramari bose baragiye, nasigaye ubukungu bwifashe nabi, ariko narongeye ndisuganya bituma mbasha no kugira umushinga wa Giuliano.”

Uwo mushinga wari uwo kubaka inzu zikomeye cyane mu kirwa cya Banana nyuma y’amezi 20, gusa nabigezeho kandi uza umeze nk’uko nabyifuzaga.”

Uyu mushoramari Ogundele yavuze ko politiki itaba ifite ahantu hanini mu ishoramari, ariko ko guverinoma iba ikeneye abashoramari kugira ngo batahirize umugozi umwe mu kuzamura iterambere.

Mu gushimangira agaciro aha ikigo cye cya Sujimoto, Ogundele yavuze ko agifata nk’umgore we muto, kandi afuhira cyane.

Source: Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa