skol
fortebet

Melania Trump yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ibyo yakoreye Perezida Trump

Yanditswe: Saturday 24, Oct 2020

Sponsored Ad

Hirya no hino ku isi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hari gucaracara amashusho ya Melania Trump ari kwiyaka umugabo we Donald Trump usanzwe ayobora US nyuma y’ikiganiro mpaka cyabaye mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu.

Sponsored Ad

Ubwo Trump yari amaze guhangana na Joe Biden mu kiganiro mpaka gitegura amatora ya Perezida wa Amerika ateganyijwe mu kwezi gutaha,yafashe ukuboko umufasha we Melania Trump undi aramwiyaka.

Mu mashusho akomeje gukwirakwira hirya no hino,aba bombi ubwo barimo kuva kuri stage,Melania Trump yagaragaye ari kwiyaka ukuboko umugabo we Trump bituma benshi bibaza uko babanye mu rugo rwabo.

Melania na Jill Biden bagaragaye basanga abagabo babo imbere ahaberaga iki kiganiro mpaka cya nyuma.

Jill yahobeye umugabo we Biden baganira akanya gato nyuma uyu mugabo wifuza kuyobora US ajya kureba uwayoboraga ikiganiro.

Trump na Melania nabo baganiriye,bafatana ibiganza mu gihe gito mbere y’uko batera intambwe begera uwari uyoboye ikiganiro.

Ubwo bari batambutse bava imbere y’ahaberaga ikiganiro,Melania yagaragaye yiyaka Trump bituma benshi bacika ururondogoro.

Benshi bavuze ko aba bombi batameranye neza.Umwe yagize ati “Ndibaza niba Walter Reed nta bajyanama b’ishyingiranwa igira?.Aha uyu yavugaga ibitaro Donald Trump yari arwariyemo Covid-19.

Bamwe bamaganye ibyo gufatana ibiganza,mu gihe abandi bavugaga ko bitabayeho kuko na mbere bari bamaze umwanya munini bafatanye.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa