skol
fortebet

Mu mwaka umwe gusa umugore yabyaye abana 20 hakoreshejwe ikoranabuhanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 05, Jun 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Kristina Ozturk w’imyaka 23, n’umugabo we witwa Galip w’imyaka 57, bishyuye amapawundi 138,000 kugira ngo habe guhuza zabo babyara abana 20 mu mwaka umwe.

Sponsored Ad

Uyu muryango ushaka kugira abana 100 ariko harimo abavutse hitabajwe uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka Surrogate,babyaye ku ikubitiro abana 20 mu mwaka umwe.

Madamu Kristina Öztürk yahuye n’umugabo we Galip Öztürk, mu rugendo bajyagamo muri Georgia nyuma y’aho uyu mugabo yari amaze gukatirwa igifungo cya burundu n’inkiko z’iwabo muri Turkia.

Mu mwaka wabo wa mbere babyaye umwana umwe ariko bavuga ko bifuza kwagura umuryango aribwo batanze kariya kayabo hakoreshwa ikoranabuhanga babyara abana 20 mu mwaka umwe.Ubu bafite abana 21 bose hamwe.

Uyu muryango ukize cyane ukoresha abakozi bo kwita kuri aba bana 16 bishyura asaga ibihumbi £67,700 buri mwaka.

Ubwo Kristina, ukomoka mu Burusiya yahuraga na Galip,bahise bahuza igitekerezo cyo kugira abana benshi ndetse uyu mugore avuga ko amarana igihe n’aba bana bose akora imirimo nk’iyo umubyeyi wese akorera umwana we.

Galip na Kristina ufite umwana w’imyaka 6 witwa Victoria, babyaye umwana wa mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga witwa Mustafa, muri Werurwe 2020.

Kugira ngo umwana umwe aboneke bishyuye amapawundi 7,700.Aba bana barutanwa kuva ku mezi 4 kugeza kuri 14.

Kristina yavuze ko buri cyumweru batakaza kuri aba bana amadolari ari hagati ya $5,000-$6,000 (£3,500-£4,200).

Yemeje ko nubwo atakwemeza ko azakomeza kubyara abandi bakoresheje ubu buryo bw’ikoranabuhanga ariko ngo atabikuraho ijana ku ijana.

Uyu mugore yagize ati "Ndi gupanga gutwita ariko atari vuba aha kuko ubu ndashaka kwita ku bana banjye.Ntabwo byoroshye kurera abana 21 utwite."

Uyu mugore yavuze ko atajya yicwa n’irungu kuko aba bana be 21 baba bamukeneye buri mwanya.

Se w’aba bana Galip n’umushoramara ukomeye mu gutwara abantu n’ibintu,ubukerarugendo no mu icungamutungo aho atuye muri Georgia kuva 2013.Muri iki gihugu yashoyemo imishanga ya miliyoni 500 z’amadolari.

Bwana Galip afite abandi bana 8 yabyaranye n’umugore wa mbere batandukanye ndetse bo baba muri Turkia.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa