skol
fortebet

Muhanga: Umugabo yishwe n’inyama yamunize ari mu birori yari yatumiwemo

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Petero,ukomoka mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo yahuye n’uruva gusenya anigwa n’inyama yamize ubwo yari mu birori,umwuka urahera arapfa.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi abitangaza,nyakwigendera Petero yari umugabo ukuze ndetse yasize umugore n’ abana barimo abamaze gushinga ingo zabo.

Uyu mugabo wo mu murenge wa Nyarusange, akagari ka Musongati, umududugu wa Kigarama yishwe n’iyi ntongo ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2019.

Abayobozi b’ inzego z’ ibanze bavuze ko uyu mugabo witwa Petero yari mu birori, akamira inyama agahita ahera umwuka.

Umwe muri bo yagize ati “Yari ahantu mu bukwe, babona nyine arasambaguritse, bamujyana kwa muganga ubu kwa muganga ni bo bafite igisubizo”

Abari muri ibi birori bavuga ko bagiye kubona bakabona Petero afite umwuka mukeya, babona ahagurutse ku ntebe ageze hanze ahita yitura hasi bahita bashaka moto imujyana ku kigo nderabuzima cya Nyarusange.

Ubuyobozi bw’ ikigo nderabuzima cya Nyarusange buvuga ko uyu mugabo yageze mu kigo Nderabuzima yamaze gushiramo umwuka.

Bukomeza buvuga ko umuryango wa nyakwigendera ukimara kumva ko umuntu wabo byarangiye, bahise basaba Ikigo Nderabuzima kumubasubiza bakamutahana, kibaha umurambo barawutahana.

Ikigo Nderabuzima cya Nyarusange gihamya ko nacyo cyahawe amakuru n’ abaturage bajyanye Petero kwa muganga ko yazize inyama yamize ikamuniga.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019 nibwo Petero wari utunzwe n’ ubuhinzi yashyinguwe hafi y’aho yari atuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa