skol
fortebet

Mukobwa :Dore ibyo wakora ngo abasore bakwisanzuraho mu rukundo

Yanditswe: Thursday 15, Apr 2021

Sponsored Ad

Hari ubwo usanga umukobwa atinywa n’abahungu cyane ndetse n’uwo bakundanye ntabashe kumwisanzuraho uko bikwiye, ukabona ahorana urwikekwe bitewe n’impamvu zitandukanye kandi akenshi ugasanga n’umukobwa ubwe atazi ikibazo afite gituma abasore bamwishisha, ariko hari impamvu biturukaho ndetse hari n’buryo wabikemura.

Sponsored Ad

Impamvu zitera umukobwa gutinywa n’abasore:

1.Umukobwa agomba kubanza kumenya impamvu umuhungu amutinya ntamwisanzureho kuko birashoboka ko nawe abigiramo uruhare akaba agira igitsure akaba asa n’utinyitse, cyangwa akuze, maze bigatuma umuhungu yitinya.

2. Kugira agasuzuguro gakabije ku mukobwa ku buryo nta muhungu n’umwe avugisha cyangwa akabiyemeraho, nabyo bishobora gutuma nta muhungu umuzi ushobora kumva yamuvugisha ngo amusabe urukundo, ndetse n’uje akaza yikandagira kuko ataba yizeye ko icyifuzo cye cyakirwa neza.

3. Kubenga cyane ku mukobwa, ugasanga hari abasore benshi yanze ko bakundana cyangwa n’uwo bakundanye ntibamarane kabiri, nabyo bituma abahungu bagenda babibwirana maze bakamucikaho bose n’uje batamuzi bakamubwira amateka ndetse akaza nawe yikandagira kuko nta cyizere cy’uko nawe azahabwa urukundo.

4. Kuba umukobwa afite ababyeyi bamufuhira cyane ku buryo nta muhungu upfa kugera muri urwo rugo ngo aje kureba umukobwa wabo, nabyo bituma bamutinya kandi n’ugize igitekerezo akabigendamo buhoro kuko aba atinya ko bamubonana n’umukobwa wabo.

Uko watinyura abasore bakakwisanzuraho

Iyo wamenye ikibazo ufite gituma abasore batagutinyuka ngo baguterete cyangwa n’uje ukabona yikandagira,ugerageza kugishakira igisubizo, ukabaganiriza, ukirinda kuba igifura, ukabaha karibu iwanyu ukajya usurwa n’urungano n’ibindi. Niba ari kimwe muri ibi twavuze haruguru cyangwa hari ikindi wibonyeho, ukabikemura kugira ngo utazavaho ubura umugabo ukaba wanagumirwa.

Ngibyo ibishobora gutuma umukobwa atajya abona abasore bamwisanzuraho neza, bikaba byanavamo kubura umugabo bazabana kuko ntawe umutereta ngo amuhe urukundo nyarwo bitewe na zimwe muri ziriya mpamvu zagararaye haruguru.

Refe: 10 common issues men have when approaching women | eL CREMA. (2021). Retrieved 15 April 2021, from https://www.elcrema.com/common-issues-when-approaching-women/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa