Kigali
startimes

Muri Kenya hafunguwe Banki y’amashereka

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 12 August 2019 Yasuwe: 1902

Muri Kenya hatangijwe Banki izajya ibikwamo amashereka mu rwego rwo kurwanya igwingira rishobora kwibasira impinja zidafite ababyeyi cyangwa se bafite ababyeyi ariko badafite amashereka ahagije.



Iyi Banki kandi yitezwehokugabanya imfu z’impinja kuko umwana waburaga amashereka y’umubyeyi we, azajya afashwa nayo yabitswe muri iyo Bknki.

Ibi bizakorwa abagore bajyana amashereka kuri iyi banki akabanza gupimwa kugirango abone kubikwa cyangwa se bakajya kuri iyo banki bakabakama.

Mu gihe babakamye amashereka zajya abikwa neza ndetse yitabweho kburyo azafasha neza impinja zabuze ababyeyi cyangwa se izavutse zikayabura mu mabere y’abanyina bazibyara.

Uwitwa Gloria umwe mu bagore batagize amahirwe yo konsa abana babo bitewe n’uburwayi, yatangarije BBC ko aya mashereka yafashije umwana we cyane.

Agira ati “Umwana wanjye yirirwaga arira najye bikantera agahinda… Ubu ari gukura neza ndetse abasha gusinzira ntakibazo. Ndashimira ababyeyi bagenzi banjye ku mutima w’ubumuntu.”

Undi witwa John Martin, umugabo wapfushije umugore we ari kubyara, yavuze ko aya mashereka ari kugoboka abana be b’impanga yasigiwe na nyakwigendera.

Agira ati “umugore wanjye amaze gupfa namenya amakuru ko ku ivuriro bashobora guha impanga zanjye amashereka. Nabanje kugira impungenge z’uko hari ingaruka amashereka yabatera kuko atari aya nyina wababyaye, ariko nyuma yo kunsobanurira ubu ntakibazo mfite ndetse abana banjye batangiye kongera ibiro kandi nta gihe kinini baramara. Biragaragara ko amashereka y’ikiremwamuntu ari ingirakamaro.”

Abagore ngo biteguye gukorera ubushake no gutanga ubu bufasha bw’amashereka kugirango bagoboke bagenzi babo batabasha konsa cyangwa abana bato batagira amahirwe yo konswa na ba nyina.

Aya mashereka kdi ngo abanza gupimwa ku buryo buhagije kugira ngo harebwe niba nta ndwara zirimo zishobora kugira ingaruka ku bana bayahawe.

Leta ya kenya ivuga ko izakomeza gufungura umubare wa banki z’amashereka nyishi mu bice bitandukanye by’igihugu harebwe uko iyi gahunda igenda yitabirwa.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rivuga ko abana barenga ibihumbi 800 bapfa buri mwaka bazize kutabona amashereka y’umubyeyi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore ufite amaguru maremare kurusha abandi bose ku isi yatangaje akaga...

Kubura imyenda imukwiriye,gusererezwa n’abantu ni bimwe mu babazo umugore...
8 July 2020 Yasuwe: 10502 0

Ipusi yarigase igisebe cya nyirayo imutera uburwayi bukomeye bwamuviriyemo...

Umukecuru w’imyaka 80 ukomoka mu gihugu cya Australia wari umaze iminsi 9...
8 July 2020 Yasuwe: 2206 0

Umugabo yambaye ijipo ngufi n’imisatsi y’abakobwa kugira ngo asambanye...

Umugabo witwa Mark Brown yafashwe amashusho na CCTV asohotse mu rugo rwe...
7 July 2020 Yasuwe: 7059 1

Umupolisikazi yarashe umugabo we amuziza ko yanze kumwitaba kuri...

Umupolisikazi wo mu gihugu cya Kenya yarashe umugabo we akoresheje imbunda...
7 July 2020 Yasuwe: 4441 0

Umugabo yakoreye isabukuru idasanzwe imbwa ye ayigurira umutsima n’inzoga...

Umugabo yaciyeibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yakoreye ikirori...
7 July 2020 Yasuwe: 2767 0

Umugabo yafashe ku ngufu umukobwa we w’imyaka 3 ashinja Satani...

Umugabo w’imyaka 43 ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi azira...
6 July 2020 Yasuwe: 5825 1