skol
fortebet

Mushiki wa Barack Obama yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera umusatsi we yahinduye bidasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Auma Obama yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amabara y’umuhondo yashyize mu musatsi we yasimbuje uwo yari yarashyizeho w’amaderedi.

Sponsored Ad

Rita Auma Obama akimara gushyira hanze uyu musatsi w’aumuhondo we mushya,ibitekerezo by’abafana be byabaye byinshi kuri Twitter bawuvugaho.

Rita Auma Obama ni mushiki wa Barack Obama wabaye perezida wa 44 wa USA ndetse anakora amateka yo kuba umwirabura wa mbere uyoboye iki gihugu cy’ubukombe ku isi.

Uyu mugore wize amasomo y’imibanire ya muntu ndetse akaba ari n’umwanditsi,yabwiye abamukurikira ko iyi misatsi migufi ariyo yahisemo ndetse ariyo igiye kumuranga.

Yagize ati “Nagiye kwiyogoshesha,nsohoka ngaragara gutya.Uku niko ngiye kujya ngaragara.”

Auma yashinze umuryango wigenga ufasha imfubyi n’abakiri bato muri Kenya babayeho mu buzima bubi.

Bamwe mu bakunzi b’uyu mugore bashimye uyu musatsi we mu gihe abandi bamwibasiye.

Uwitwa Robert Kibiwot ati “Ukuri gukwiriye kuvugwa,ntabwo ari byiza gusa ni wowe muyobozi w’ubuzima bwawe.”

Abdinoor Ole Hussein we yahize “Oya,uwakogoshe akwiriye guhita afungwa.”

Icyakora hari abandi bishimiye uyu musatsi wa Auma.Mara Menzies we yagize ati “Ndawukunze.Inseko yawe iragaragaza ko nawe wawukunze.”

Chirosogonas Mc’Odhiambo we ati “Ntugire ikibazo.Ibi nibyo bita gukura ufite amahoro.Uragaragara neza.”

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa akunze gushyira hanze amashusho ari kubyinana n’uyu mwana we.



Ibitekerezo

  • SE wa OBAMA yagiraga abandi bagore.Nubwo kurongora abagore benshi biba ku isi yose,ndetse n’amadini amwe akabishyigikira,ntabwo Imana ibyemera.Yesu yasobanuye impamvu kera Imana yihoreye Abayahudi bakarongora abagore benshi.Ngo nuko bali barananiye Imana.Hanyuma asaba abakristu nyakuri gutunga umugore umwe gusa.Muzi ko ijambo ryayo risaba abashakanye "kuba umubiri umwe".Nukuvuga kubana akaramata,badacana inyuma.Iyo urongoye abagore bandi,nta kabuza bitera ibibazo byinshi.Niyo mpamvu Imana ibitubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa