skol
fortebet

Nakundanye na Jose ambwira ko afite imyaka 35 ndebye ku ndangamuntu ye nsanga afite 52- ubuhamya bwa Aaron {VIDEO}

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Niyitunga Aaroni ni umugabo utuye mu karere ka Huye Intara y’Amajyepfo, yamenyekanye cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yavuzwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuberako yashakanye na Mukeshimana Jose ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije.
Uyu musore wakoraga akazi k’ubunyonzi i Huye, abenshi ntibiyumvishaga ibyo yaragiye gukora byo gushakana na Jose we wakoraga kandi ugikora mu nzu ndangamurage y’u Rwanda. Abenshi bahamyaga ko akurikiye amafaranga cyangwa indi mitungo yuyu (...)

Sponsored Ad

Niyitunga Aaroni ni umugabo utuye mu karere ka Huye Intara y’Amajyepfo, yamenyekanye cyane mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yavuzwe cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kuberako yashakanye na Mukeshimana Jose ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Uyu musore wakoraga akazi k’ubunyonzi i Huye, abenshi ntibiyumvishaga ibyo yaragiye gukora byo gushakana na Jose we wakoraga kandi ugikora mu nzu ndangamurage y’u Rwanda. Abenshi bahamyaga ko akurikiye amafaranga cyangwa indi mitungo yuyu mukobwa.

Nyuma yamezi macye babanye, hadutse ibihuha byavugaga ko Aba bombi baba baramaze gutandukana ndetse ko kubera ko uyu mugabo yari yarabyaye umwana kuruhande, ngo byaba ariyo ntandaro yuku gutandukana.

Aya makuru Aaron yaje kuyanyomoza mu kiganiro kihariye yagiranye na DC TV RWANDA aho yavuye imuzi n’imuzingo ubuhamya bwinzira ikomeye yaciyemo na nubu agicamo agakomeza kwihangana, ariko ngo uko bigenda bibyara byinshi bikomeza kumuca intege cyane!

REBA IKIGANIRO KIHARIYE DC TV RWANDA YAGIRANYE NA ARON

Muri ubu buhamya haraho avuga ko yakundanye na Josee amubwira ko afite imyaka 32 nyamara aza kubona ibyangombwa bye agasanga afite imyaka 52 yamavuko.

Ati" Nyuma hari icyo nabonye numva nange ngize ikibazo, murabizi ko turi mu ivugabutumwa,Jose yambwiye ko afite imyaka 35,mbere yuko dushakana, ku irangamuntu ye hariho imyaka 52 bakamubaza ngo imyaka irengaho yavuye he agasubiza ko ngo ariyo nyirakuru yamwongereyeho kera!"

Yongeyeho ati" Ariko nyuma turi kugenda tubwiriza muri ADEPR twaje kujya kubwiriza mu gice cy’iwabo,ngiye kumva numva umuntu w’umusaza ati uranyibuka? undi ati Hoya,umusaza ati ntago unyibuka igihe mu 1980 igihe wajyaga uza hano? undi ati ndakwibutse. ati ese ni mwebwe? ati nitwe. mpita numva ngize ikibazo."

Aaron afite imyaka 27 yamavuko mu gihe Jose imyaka ye iri ku byangombwa ari 52 y’amavuko nkuko uyu Aaron yabidutangarije.

Ibitekerezo

  • Ubu se kko iki ni ikibazo cyatuma abantu bakijjijwe bajya mu itangazamakuru? Hoyaaa, washatse umugore umukunze ntago washatse imyaka. Ubwo hari icyo uri guhunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa