skol
fortebet

Ndagisha Inama:Nasambanye n’umumotari none arashaka ko tubana ngata umugabo wanjye [UBUHAMYA]

Yanditswe: Sunday 01, Nov 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Mukeshimana [Izina ryahinduwe] ufite umwana umwe n’umugabo ariko akenshi udakunze kuba mu rugo kenshi aragisha inama.

Sponsored Ad

Yagize ati " ubuhamya bwanjye, ni uku buteye":

Ubwo nari mu nzira nerekeza kuri gare ya Kabuga ngomba gutaha mu Gatsata, nibwo haguye imvura nyinshi.

Imvura yaguye mu masaha mabi y’umugoroba kandi amafaranga nari mfite rwose yari make, narugamye ariko ku rubaraza nari nugamyeho hari umumotari na we wari uhari.

Imvura yakomeje kugwa, ku buryo twamaze nk’amasaga arenga abiri tuganira byinshi, ni umusore mukuru uganira ukumva ko nta kujagarara bya cyana bimurimo.
Ubwo rero imvura yakomeje kugwa kuko yaje guhita nyuma ya saa tatu n’igice.

Kubera uburyo twari twaganiriye umusore yageze aho arambwira ati ’N’ubundi twaruhanye reka tube twiyicariye hano hirya twisangirire aga fanta igihe ihitira ndakugeza mu rugo nta kibazo".

Twarasangiye noneho turushaho kuganira kuko nanjye numvaga ntangiye kumwishimira cyane nk’umuntu nabonaga na we amfitiye impuhwe. Ubwo imvura yahitaga bwari bwije pe, yemeye kumpa lifuti akangeza mu rugo, ariko kubera urugendo rurerure rurimo nkumva ntabyemera neza.

Twaragiye angeza ku muryango neza iwanjye, sha rwose bitewe n’uburyo na we yari yanyitayeho, twageze muri karitiye nanjye numva umutima untegetse kumwakira ku bw’amahirwe arabyemera, mu rugo umukozi yari yatetse, turasangira mutumirira n’icyo kunywa kuri butiki.

Rwose twarasangiye noneho burya umubiri ntiwamenya ibyawo, rwose ntababeshye nisanze muryamye mu gituza aho mu ntebe, amaherezo ibyishimo tubisoreza mu buriri.

Byageze mu masaha y’igicuku arataha ariko ibikorwa byakozwe kandi twese tubyishimye, ntabwo yamfashe ku ngufu ahubwo twabikoze tubishaka. Bwarakeye nkibaza ibyambayeho nkumva mfite isoni n’ikimwaro, nibaza ukuntu naryamanye n’umugabo tumenyanye ako kanya.

Kuva uwo munsi, uyu musore twabaye inshuti, arimo kunyitaho bidasanzwe ambwira ko yankunze cyane. Kubera ko namutekerereza uko mbayeho, n’uburyo umugabo wanjye tubana tutarasezeranye, akaba atanaba mu rugo igihe cyose.

Umusore yambwiye ko yubatse mu nkengero z’umujyi yagiye no kuhanyereka ubu akaba anansaba ko twakwibanira, tugahita tunakora ubukwe, tukanasezerana imbere y’amategeko no mu idini.

Mungire inama, ese umugabo nari mfite namureka, rwose bitewe n’akazi ke katanamukundira kumba hafi hari igihe numva nashaka undi kuko simba nizeye ko na we atanca inyuma, ariko na none nabitekerezaho nkumva ntibyoroshye. Aho tuba turakodesha, umugabo ntidusezeranye, rimwe na rimwe njya nkeka ko azanta nkibeshyaho.

Ibitekerezo

  • Komeza wikorere uburaya kuko nibyo wahisemo umunsi ufata icyemezo cyo guta umugabo wawe ukajya gusambana

    Komeza wikorere uburaya kuko nibyo wahisemo umunsi ufata icyemezo cyo guta umugabo wawe ukajya gusambana

    Buriya rero,abantu baraje bagucireho iteka. Ariko nzi neza ko hari ibyo utatubwiza ukuri. Ntabwo wakwifata ngo uryamane n’umuntu muhuye bwa mbere,wumve akugiyemo,kandi hari abandi muhorana muziranye,nta mpamvu.
    Twe nk’abasomyi rero,ndumva icyo twakwifuriza ari urugo ruhire. Yaba aho uri,iyo yaje urarongorwa. Yaba kuri uyu, nawe iyo muhuye urarongorwa. Rero wowe kurikiza icyo umutimanama wawe ukubwira. Ikosa utazakora gusa,ntuzamute utamusezeye cg ngo unamubwize ukuri ko wumva utakimukeneye. Kugusiga ufite abandi kandi azi ko ari uwawe akaba azi ko akorera urugo,ntacyo byamara. Yego azababara ariko uzamubwire. Umumotari rero,sinamurenganya na we niba yarumvise gahunda imeze neza agatakaramo, ça va. Gusa azibuke ko uko wifuza guta uwo mwabyaranye,na we wamuta ukajya ahandi.
    Ese ubundi ko amahano muyarusha satani,mwagiye mwisambanira wenda ukanamubyarira ariko ko urukundo rwo aho nta rurimo rwose!? Umugore utavunikiye ko anshisha!?

    Ahubwo urasaze, ubundi c uragisha iyihe ko nubundi wabirangije.

    Nimibikore ibyo ushaka maze azakwigishe isomo

    Arikose uwomugabo uramukunda?kujarajara sibyo Saba uwambere musezerane nibaaricyoukeneye

    Ko ujya kumuha utatubajije ubu uragisha inama ziki? Musange mugume mwisambanire kugeza aho azakurambirirwa akakwirukana. Wo gatsindwa nagasani we, nimwe muzana agahinda n’imibabaro mu muryango wabanyarwanda!

    Witwarwa nibintu mukunde uko ari niba umugabo wswe aguca inyuma nibimureba,emera uko ubayeho,reka uwo mumotari azashake abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa