skol
fortebet

Nigeria: Ikiyoka cyahanutse mu cyumba cyarimo abadepite buri wese akiza amagara ye

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikiyoka kinini cyatunguye abadepite bo muri leta ya Ondo muri Nigeria ubwo barimo batora amategeko mashya, ibyari akazi bihinduka umuvundo buri wese yiruka agana umuryango usohoka kugira ngo arokore amagara ye.

Sponsored Ad

Ubwo aba badepite bo muri Ondo bari bamaze kwicara mu myanya yabo kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Nyakanga 2019,bagiye kubona babona ikiyoka kinini gihanutse kivuye kuri Plafond cyikubita ku mutwe w’umuyobozi w’inteko Bwana Bamidele Oloyeloogun.

Iki kiyoka cyakangaranyije abari mu nteko cyane bituma babyigana basohoka hanze dore ko iyo amagara aterewe hejuru buri umwe asama aye.

Umuvugizi w’inteko ya Ondo,Olugbenga Omole yagize ati “Ubwo twese twari tumaze kwicara,inzoka yahanutse mu cyumba twarimo ihagarika akazi buri wese agerageza kuva mu cyumba.Nta muntu n’umwe yarumye mbere y’uko ifatwa n’umwe mu badepite arayica.”

Iyi plafond y’iyi nzu ikoreramo inteko irashaje ariyo mpamvu yagwiriye umukuru w’inteko ndetse na bamwe mu badepite ubwo iki kiyoka cyari kimaze kumanuka kiyitoboye.

Benshi mu badepite bavuze ko kuba izi nzoka zararitse mu nzu y’inteko byatewe n’uko abakozi batayitayeho bikagera ubwo iyi plafond isaza cyane ndetse ikarikwamo n’ibikururanda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa