skol
fortebet

Nigeria: Umugabo yiciye igitsina arangije ariyahura nyuma yo gufata umugore we ari kumuca inyuma

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Joseph Umoren wo muri Leta ya Akwa Ibom,mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Nigeria, yasanze umugabo w’umukire arimo gusambana n’umugore we,yigana Barihima ba mujinya yica igitsina arangije yimanika mu mugozi.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Africanews cyavuze ko uyu Joseph yari asanzwe ari umukanishi, umugore we akaba yakoraga muri kompani y’imodoka zitwara imizigo.

Joseph yari amaze igihe yumva ko umugore we amuca inyuma agasambana n’abakire ariko ku wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2019, nibwo yaje kumwifatire ahurujwe n’umwe mu bantu wamubwiye ko yabonye umugore we ajyanwe n’umukire ukomeye mu modoka.

Iki kinyamakuru gitangaza ko Joseph yakoze iperereza kugira ngo amenye aho umugore we yajyanye n’uyu mukire mu modoka ye, aza kumenya ko ari kuri Lodge yo hafi y’iwe ajya kureba.

Uyu mugabo ageze kuri iyi lodge yarangiwe mu mujyi wa Uyo, yasanze amasimbi ari kwesurana n’amakombe biramurenga ahita ataha mu rugo yica igitsina akoresheje urwembe,arangije yimanika mu mugozi.

Uyu mugabo ngo yasize yanditse urwandiko, avuga ko yiyambuye ubuzima kubera umugore we wamuciye inyuma kandi ngo buri munsi yakoraga cyane ngo amushimishe.

Abaturanyi ba Joseph bahuruje polisi nyuma yo kumva ari gutaka cyane kandi yikingiranye mu nzu,bafunguye basanga ari kunagana mu mugozi.

Abaturanyi ba Joseph bashatse kugirira nabi umugore we ubwo yari atashye amaze gusambana n’uyu mukire,atabarwa na polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa