skol
fortebet

Nigeria: Umuhungu w’umuyisilamu yateje impaka ndende ubwo yasengeraga ku muryango w’urusengero rw’abakiristo

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria haba agapingane hagati y’abakirisito n’abasilamu,havutse impaka ndende zakuruwe n’amashusho yagiye hanze agaragaza umwana w’umuyisilamu wagiye gusengera ku muryango w’urusengero rw’abakiristo.

Sponsored Ad

Uyu mwana muto yakoze icyo bamwe bafashe nk’ubushotoranyi ubwo yajyaga imbere y’urusengero rw’abakirisito atangira gusari.

Impaka ndende zahise zivuka ku rubuga rwa Twitter aho bamwe bavuze ko nta rusengero Imana yashyize ku isi ahubwo abantu bose bagomba gusengera aho bashaka.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe,bamwe bavuze ko uyu mwana nta kosa yakoze kuko atigeze yinjira muri uru rusengero ngo ateze akavuyo ahubwo yasengeye imbere yarwo.

Mu majyaruguru ya Nigeria,ababyeyi b’abayisilamu ntibajya bemerera abana babo ko bahindura idini bakaba abakiristo ariyo mpamvu benshi bavuze ko iyo uyu muhungu aza kubikorera muri aka gace hari kuvuka intambara ikomeye bamwe bakahasiga ubuzima.

Bamwe bavuze ko ntacyo byaba bitwaye ko inyubako imwe yasengeramo abayisilamu amateraniro yabo yavamo hakinjiramo abakiristo nkuko mu bihugu bikomeye ku isi nka Amerika cyangwa Uburusiya bigenda.

Abanya Nigeria bakomeje guterana amagambo bapfa amadini kugeza ubwo benshi bemeje ko idini y’amahoro n’urukundo ariyo dini y’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa