skol
fortebet

Nyuma y’iminsi 21 uyu mugabo yarapfuye yazuwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 16, May 2019

Sponsored Ad

skol

Muri Leta ya Carolina y’ amajyaruguru hari umugabo wari umaze iminsi 21 yarapfuye wagaruwe mu buzima n’ umuganga umaze iyi minsi yose amukoreraho igerageza ryo kuzura uwapfuye.

Sponsored Ad

James Willow, 47 yari yapfuye yiyahuye kuko yasimbutse ku kiraro kirekire ikamyo ikamukubita. Kwiyahura yabitewe no kunanirwa kwihanganira kubaho wenyine mu rugo kuko m’ Ukwakira umwaka ushize wa 2018 abana be bane bose n’ umugore bapfiriye mu mpanuka y’ imodoka nk’ uko yabitangaje mu rwandiko yasize ajya kwiyahura.

Willow nyuma yo kugongwa n’ iyi kamyo , bahise bamujyana mu bitaro ari muri koma, arara apfuye.

Dr. Otto Von Beurk wo mu bitaro by’ ahitwa Charlotte niwe wafashe umwanzuro wo gukorera kuri Willow igerageza ryo kuzura uwapfuye akoresheje imiti yitwa Trinitroperhydrotriazine itaremezwa n’ ikigo kigenzura imiti FDA.

Yagize ati “Uyu muti nawugereranya nitroglycerin, ariko ukomeye inshuro 100 kuyirusha. Wakoreshejwe nk’ igiturika mu ntambara y’ isi ya kabiri n’ ubu uracyakoreshwa mu gisirikare arinako ukorerwaho amagerageza mu bijyanye n’ ubuvuzi”.

Nk’ uko byatangajwe n’ Ikinyamakuru World daily news, Trinitroperhydrotriazine isanzwe ikoreshwa mu gusubiza ubuzima inyamaswa ariko yari itarakoreshwa mu kuzura umuntu. Uyu muti uterwa mu mutsi ujyana amaraso mu mutima.

Dr Beurk yabwiye umunyamakuru ati “FDA yavuze ko gukoresha uyu muti ku muntu muzima bibujijwe ariko ntabwo yigeze ivuga ko kuwukoresha ku muntu wapfuye bitemewe. Mu gihe Willow yari yabisinyiye umubiri we ntabwo wari ukiri umutungo we, ahubwo wari uwo gukorerwaho igeragezwa”.

Nubwo Willow agifite byinshi agomba gukorerwa kugira ngo ubwenge bwongere bukore neza , bigaragara ko yishimiye kuba yarahawe amahirwe ya kabiri yo kubaho.

Mu byishimo yabwiye umunyamakuru ati “Ndumva Imana yampaye amahirwe ya kabiri. Ndizera ko wenda nzongera ngatereta bundi bushya, ngahura n’ umuntu mushya nkongera kugira umuryango”.

Kugeza ubu James Willow ntazi aho azakura miliyoni 1,8 y’ amadorali y’ Amerika yo kwishyura fagitire z’ imiti yatewe no kubagwa rugeretse gusa ngo yizera ko ‘nta cyakoma mu nkokora umuntu wifitemo umutima wo kugera ku kintu’.

Ibitekerezo

  • Njye ahubwo ndiwe, najya, mu rukiko icyo yashakaga nurupfu kumuzura, rero nugutuma à subira mu mubabaro yarakize, kumuzura cyanee ko yabaye ikimuga niwe ukwiye kuregera, arya asabwa

    iyi nimitwe batetse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa