skol
Kigali
startimes

Padiri yafashwe ari gusambanyiriza abagore 2 kuri Alitari barimo ukina filimi z’urukozasoni

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 October 2020 Yasuwe: 7587

Umupadiri witwa Rev. Travis Clark w’imyaka 37,wo muri kiliziya Gatolika y’ahitwa Pearl River muri Louisiana yafashwe ari gusambanyiriza abagore 2 kuri Alitari ndetse yarimo no kwifata amashusho.


Mu cyumweru gishize nibwo uyu mupadiri yafashwe ari gusambanyiriza aba bagore kuri alitari Muri kiliziya yitwa Saints Peter and Paul.

Umutangabuhamya yavuze ko Mindy Dixon w’imyaka 41 na Melissa Cheng w’imyaka 23,aribo basambanaga n’uyu mupadiri wari wambaye ubusa igice kimwe.Aba bose batawe muri yombi ndetse ubu barafunzwe ndetse biravugwa ko aba bose bazakatirwa igifungo cy’imyaka 3 nibahamwa n’icyaha.

Impapuro zashyikirijwe urukiko na Polisi ya Pearl River zivuga ko uyu mupadiri yafashwe asambanya aba bakobwa bombi kuwa 30 Nzeri 2020 saa tanu.

Umwe mu bakobwa basambanaga na padiri witwa Dixon asanzwe akina filimi z’urukozasoni.

Dixon na Cheng ngo bari bambaye inkweto ndende mu gihe uyu mupadiri yabasambanyaga afashe n’igikinisho bifashisha mu gutera akabariro.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yinjiye muri uru rusengero kubera amatsiko yari afite kuko amatara yarimo kwaka mu gihe kitateganyijwe,abona uyu mupadiri amereye nabi aba bagore niko gufata amashusho na telefoni ye ndetse ahita ahamagara polisi.

Dixon, Cheng, na Clark bashinjwa gusambanira kuri alitari banari kwifata amashusho bakoresheje tripord.

Polisi igeze muri iyi kiliziya yarebye amashusho yafashwe bahita bafunga aba bantu 3
Polisi yagize iti “Ibikorwa by’urukozasoni byakorerwaga kuri Alitari byagaragariye n’abari mu muhanda.”

Ikinyamakuru Nola.com cyavuze ko uyu mugore Dixon yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze,umunsi umwe mbere y’uko ibi biba ko agiye guhura n’undi mukobwa w’indaya bakangiza inzu y’imana.

Uyu mupadiri yahise ahagarikwa ku nshingano ze z’ubupadiri nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi asambana.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yafashwe ari gusambana n’indaya ku kiriyo cy’umugore we

Umugabo witwa Luscious Chiturumani wo mu gace ka Gweru mu gihugu cya...
27 October 2020 Yasuwe: 5347 0

Gukunda amafaranga bikabije byatumye umugabo yifotoza yigize nk’umugore...

Umugabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasimburaga umugore we...
26 October 2020 Yasuwe: 2529 0

Indaya yahagaritse akazi nyuma yo kuryamana n’abagabo ibihumbi...

Indaya yari icyamamare mu mujyi wa Nairobi, Sarah Mutero y’imyaka 49...
25 October 2020 Yasuwe: 4619 0

Malawi: Umugabo yafunzwe azira gutwara abana 9 ku igare mu buryo buteje...

Umugabo witwa Mavuto Mussa w’imyaka 40 wo mu cyaro cyitwa Mbenje mu karere...
25 October 2020 Yasuwe: 4112 0

Melania Trump yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ibyo yakoreye...

Hirya no hino ku isi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hari gucaracara...
24 October 2020 Yasuwe: 12635 0

Abagore babiri bafashwe bagiye kugurisha uruhinja ibihumbi 60...

Abagore babiri bo mu gihugu cya Kenya batawe muri yombi ubwo bafatwaga bari...
23 October 2020 Yasuwe: 1365 0