Kigali

Padiri yakubise inkoni nyinshi umugore ubwo yageragezaga kumukuramo amadayimoni birangira ataye ubwenge

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 October 2019 Yasuwe: 6038

Umupadiri wo mu Buhinde mu gace kitwa Karnataka yagaragaye ari guhondagura umugore bivugwa ko yari yatewe n’amadayimoni birangira ataye ubwenge.



Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,uyu mugore bivugwa ko yari yatewe n’abadayimoni yazanwe n’umuryango we kwa padiri ngo ayamwirukanemo,aho gukoresha amasengesho akoresha inkoni birangira uyu wazanwe nk’umurwayi ataye ubwenge.

Uyu mugore yazanwe mu rusengero ari kurira cyane,umuryango we uhamagara padiri ngo aze amusengere,niko guhita ava mu cyumba cye afite inkoni ahondagura uyu mugore kugeza ataye ubwenge.

Uretse gukubitisha inkoni uyu mugore,padiri yamukuruye imisatsi cyane ntiyita ku mbabazi yasabwaga n’uyu murwayi.

Nubwo uyu mupadiri yari abizi ko ari gufatwa amashusho,yakubise uyu mugore cyane kugeza ubwo ataye ubwenge,amuvugiraho amagambo arangije aramurekura.

Hirya no hino ku isi amadini arimo Ababuda,amadini amwe namwe ya gikirisito,Abahindu,Abayuda ‘n’abatayisite,bakunda kwirukana imyuka mibi mu bayoboke babo babakubita,babazunguza n’ibindi.

Mu minsi ishize umugabo witwa Pablo Martinez w’imyaka 31 utuye muri Arizona,USA yataye umwana we w’umuhungu mu mazi ari kubira mu rwego rwo kumwirukanamo umudayimoni bimuviramo gushya cyane.Polisi imenye aya makuru yahise imufunga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble karimunda

    Aba biyita ngo ni "abakozi b’imana",akenshi baba bateka imitwe bishakira amafaranga.Niba koko bari abakozi b’Imana,basengera hamwe kandi mu dini rimwe gusa.Buri wese ashinga idini rye kugirango icyacumi kimugereho.Mu gihe Yesu n’Abigishwa be bali abakene,izi ngirwa bakozi b’imana barakize cyane.Abana babo biga I Burayi no muli Amerika,abagore babo bakajya kubyarira muli Amerika.Muli Matayo 10:8,yesu yasabye abakristu nyakuri gukorera Imana ku buntu,nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Ndetse n’iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Byisomere muli Ibyakozwe 8:18-20.Abakristu nyakuri nabo niko babigenza.Bajya mu nzira nabo bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Umwana wavukanye umurizo mu mugongo yatangiye gusengwa n’abaturanyi bamwita...

Umwana witwa Shivam Kumar ukomoka mu Buhindi wavukanye umurizo mu mugongo...
5 December 2019 Yasuwe: 3487 0

Imbata y’ingabo yabaswe no gutera akabariro yaciwe igitsina nyuma yo...

Mu Bwongereza,Imbata [Duck] Dave ivugwaho kubatwa no gukora imibonano...
5 December 2019 Yasuwe: 4187 0

Idubu ryasanze umugabo mu nzu ye rimwica mu buryo buteye agahinda

Idubu rifite ibara ry’umuhondo ryinjiye mu nzu y’umugabo witwa Sergey Fadeyev...
5 December 2019 Yasuwe: 5570 1

Umugore yavuze agahinda gakomeye yagize nyuma yo kwibagisha ikibuno bikaba...

Umugore witwa Jabrena ukomoka muri Leta ya Georgia muri US ari mu gahinda...
4 December 2019 Yasuwe: 6432 0

Gasabo: Umugabo yakubiswe icupa mu mutwe n’indaya yari yanze kwishyura...

Umugabo,utamenyekanye amazina ye, yaraye akubitiwe icupa mu mutwe n’indaya...
3 December 2019 Yasuwe: 7394 3

Umugabo n’umugore bahisemo gukorera ubukwe bwabo mu nkambi y’impunzi bazamuye...

Umugabo witwa Gbede Senenge n’umugore we Joy bakoze benshi ku mutima kubera...
1 December 2019 Yasuwe: 6336 0