skol
fortebet

Pasiteri yaciye ibintu hose nyuma yo gufatwa amashusho ari kuzunguza amabere y’umukobwa avuga ko ari kumusengera

Yanditswe: Thursday 03, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu bapasiteri bo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bakomeje guca ibintu kubera ibyo bakomeje gukorera abagore basengera mu matorero yabo aho bamwe babakora mu myanya y’ibanga ku mugaragaro.

Sponsored Ad

Umupasiteri utavuzwe amazina yaciye imbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera gufata amabere y’umukobwa wari wambaye imyenda migufi wari waje kumusengera yarangiza akamufata amabere akayazunguza ngo ari kumusengera.

Muri aya mashusho,humvikanaga amajwi y’abantu benshi bavugaga cyane ngo “Amen”ubwo uyu mupasiteri yasengaga ari kuzunguza amabere y’uyu mugore.

Aba bayoboke b’uyu mupasiteri bumvikanaga banakomera amashyi uyu mupasiteri nyamara yarimo akorakora ndetse yiyegereza uyu mugore cyane.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamaganye ibikorwa bya bamwe mu biyita abakozi b’Imana bakomeje kubeshya abagore ko babasengera bikarangira babatesheje agaciro.

Benshi bavuze ko ibi bigaragaza intambwe ikomeye Satani amaze gutera mu kumunga ubukirisito ndetse n’uburyo isi iri kurangira.

Amadini amwe n’amwe akomeje guhatanira kwereka abayoboke bayo ko abigisha bayo bakora ibitangaza,ariko uburyo bashaka kubikoramo bisigaye biteye ishozi.

Ikintu gitangaje benshi bagarutseho n’ukuntu abagore aribo benshi bagaragaza ko bizera ibi bitangaza ndetse ari nabo basigaye batuburirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa