skol
fortebet

Pasiteri yatawe muri yombi nyuma yo gushaka gusiga amavuta ku gitsina cy’umukobwa usengera mu rusengero rwe

Yanditswe: Sunday 03, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri wo mu gihugu cya Ghana yatawe muri yombi azira gushaka gusiga amavuta ku myanya y’ibinga y’umukobwa usengera mu rusengero abereye pasiteri amubwirako ashaka kumukiza amadayimoni.

Sponsored Ad

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Ghana ,uyu pasiteri witwa Edmond kakrae agyei ngo yashaka gusiga amavuta ku myanya y’ibinga yuyu mukobwa ashaka kumukiza amadayimoni yari yaragiye muri uyu mukobwa.

Ushinzwe gukurikirana ibyaha muri Tesano DSP aba-fari ,niwe wemeje aya makuru ayabwira Ikinyamakuru Daily Guide , yavuzeko uwo mukobwa wakoreho icyo cyaha afite imyaka 18 akaba yari yazanye n’ababyeyi be gusenga. Nuko nyuma y’amateraniro uyu mupasiteri yabwiye umubyeyi wuyu mukobwa ko Imana yamweretse ko umwana we afite amadayimoni,ko umukobwa we yazamwemerera akaza bakamusengera ayo madayimoni akamuvamo ubundi ibibazo afite bigashyira.

Nyuma nibwo nyina w’uyu mukobwa yasabye umukobwa we kujyenda kureba pasteri akamusengera. Uyu mukobwa nawe yarabyemewe ajya kureba pasiteri ,ageze kwa pasiteri uyu mupasiteri yamubwiye ko yajya mu nzu amasengesho araberamo ,na we arabyemera ajyamo.

Uyu mukobwa agezemo ikibazo cya mbere uyu mupasiteri yamubajije ni uko niba yarigeze kwemerera urukundo umugabo? Umukobwa yasubije ko ntawe yigeze arwemera.

Nkuko DSP aba-Fari yakomeje abivuga ngo uyu mu Pasiteri Edmond kakrae agyei yongeye kubaza uyu mukobwa ikindi kibazo niba yaba ahura n’ububare mu gihe cy’imihango ,umukobwa yasubije ko aribyo ajya ahura nacyo.

Polisi yakomeje ivuga ko uyu mupasiteri yabwiye uyu mukobwa ko ububare ajya agira mu gihe cye cy’imihango buterwa n’imbaraga zamadayimoni ko kugirango ayo madayimoni amuvemo ntazongere kugira icyo kibazo agomba kwemera akamusiga amavuta ku mukondo we.

Uyu mupasiteri yahise ategeka umukobwa kuryama hasi agukuramo imyenda nuko pasiteri akamusiga amavuta ku mukondo ndetse no kubice byegereye umukondo.uyu mupasiteri ntiyarekeyaho yarakomeje asaba noneho umukobwa gukurano imyenda ye yose nuko akamusiga amavuta ku gitsina cye(Vagina) ndetse no ku gace ke kigitsina gatanga ibyishimo(clitoris).

Uyu mukobwa byamwanze mu nda ntiyayikuramo ahubwo abaza pasiteri kumusobanurira neza ibyo ashaka gukora ,nuko pasiteri na we amubwirako agomba kumva ibyo amusaba kubera ko ari Imana yamutumye kumukorera biriya ngo akire ububare ajya agira mu gihe cy’imihango.

Uyu mukobwa yafunze umwuka yanga gukuramo imyenda ahubwo arahaguruka ,bigeze aha pasiteri na we abonye ko umukobwa amunaniye yamufashe n’ingufu aramusona ari nabwo uyu mukobwa yahise atabaza ngo bamutabare afashwe ku ngufu,arwana nuyu mupasiteri amurusha ingufu ahita asohoka muri icyo cyumba ahita ajya iwabo kubibwira ababyeyi be byose uko byagenze. Ababyeyi be bamaze kubyumva niko kujyana ikirego kuri polisi ,polisi nayo yahise ishakisha uyu mupasiteri imuta muri yombi.

Ibitekerezo

  • Ibintu Pastors basigaye bakora biteye ubwoba.Igitangaje nuko ahubwo abayoboke babo barushaho kwiyongera.Byaba biterwa n’iki?Biterwa nuko abantu benshi bibeshya ko Pastors bashyirwaho n’Imana.Nyamara twese tuzi uko bajyaho.Urugero,Gitwaza na Masasu bagize abagore babo Pastors.
    Nyamara bakavuga ko ari Imana yabashyizeho,bakiyita "abakozi b’Imana".Pastors na Padiri ni "titles" abantu bashyizeho nyuma ya Yesu n’Intumwa ze.Nyamara Yesu yasabye ko abigishwa be batiha titles.Yasabye ko Abigishwa be bose bamwigana,nabo bakajya mu nzira no mu ngo z’abantu bakabwiriza,aho kwicara mu Kiriziya no mu Nsengero.Yarababwiye ati "Mugende" mubabwirize.
    Aho kubikora,Pastors na Padiri babwira abantu ngo babasange mu nsengero zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa