skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi umugore wafashwe amashusho ari gusambanira ku karubanda

Yanditswe: Sunday 26, May 2019

Sponsored Ad

Polisi yo mu gace kitwa Pingle Field mu ntara ya Oxfordshire yatangaje ko yafunze umugore ukekwa ko ariwe wagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari gusambanira n’umugabo ku karubanda.

Sponsored Ad

Iyi polisi yavuze ko yahise itangira gushaka uyu mugore n’umugabo bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga b ari gusambanira mu busitani ku manywa y’ihangu,kuwa 11 Gicurasi uyu mwaka.

Amategeko y’Ubwongereza ntiyemerera abantu gusambanira ku karubanda ariyo mpamvu nyuma y’aya mashusho yafashwe na Telephone,yatangiye guhiga aba bantu ndetse kuri ubu yafashe umugore ukekwa.

Muri aya mashusho y’urukozasoni,uyu mugore n’umugabo basambaniye mu busitani bwarimo abantu benshi ndetse hagarayemo umugabo warimo atembereza umwana we w’uruhinja mu kagare.

Umwe mu bantu bafashe aya mashusho yumvikanye ari kubaza mugenzi we ati Urareba iki?undi amusubiza ko ari gufata amashusho abantu bari gusambanira ku karubanda ku manywa.

Polisi yasabye abantu bose bari muri ubu busitani aba bantu basambaniyemo barimo n’uwafashe amashusho, ko bayiha amakuru y’uyu mugabo ugaragara mu mashusho,ikamuta muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa