skol
fortebet

Reba bimwe mu byaranze ubuzima bw’uyu muntu wabayeho imyaka irenga 200 akabyara abana 200 ku bagore 23[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 13, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Uko imyaka yagiye ishira hagiye haboneka abantu barambye imyaka myinshi kurusha abandi, nyuma y’Umufaransakazi Jeanne Louise Calment wari waraciye agahigo ko kuba ariwe warambye cyane kuko yatabarutse afite imyaka 122 n’Umunyafurika y’Epfo Johanna Rametsi uheruka kwitaba Imana ku myaka 134. Kuri aba bombi hari umugabo w’Umushinwa watangajwe ko yaba yarabayeho imyaka igera kuri 256.

Sponsored Ad

Nk’uko tubikesha urubuga Lifebuzz.com ngo umukambwe Li Ching –Yuen, nk’uko byatangajwe n’umwarimu wo muri kaminuza ya Minkuo ngo mu bushakashatsi yakoze yabonye ibihamya bivuga ko uyu mukambwe yaba yari yarabonye izuba ahayinga mu mwaka 1677 akaza kwitaba Imana 1933.

Uyu mukambwe akaba yari atuye mu gace kazwi nka National Revolutionary Army General Yang Sen muri Wanxia.

Nk’uko inyandiko zitandukanye zibivuga ngo Leta y’Ubushinwa yaba yarifatanyije n’uyu musaza ubwo yizihiza isabukuru y’imyaka 150 ndetse na 200.

N’ubwo ariko aya matariki y’amavuko y’uyu mugabo yanditswe, nta bitabo cyangwa ibihamya nyakuri bigaragaza igihe nyacyo uyu mugabo yaba yaravukiyeho, gusa uko biri yaba ku myaka 197 cyangwa 256 nk’uko byagiye bitangazwa, bitewe ni uko hari abavuga ko yavutse mu mwka 1736 izindi nyandiko zikemeza ko yaba yaravutse mu mwaka 1677 gusa yaba yaravutse 1736 cyangwa 1677, uyu ni we muntu wagaragaye waba warabayeho imyaka myinshi kurusha abandi kuri iy’Isi.

Aha ibi tubivuga twirengagije ibivugwa muri Bibiliya kuko byo byerekana ko hari ababayeho imyaka irenga 200.

Ibi ni bimwe mu byaranze ubuzima bw’uyu mugabo bivugwa ko yaba yarabayeho imyaka myinshi igera kuri 256.

Li yavukiye muri Qijiang Xian, Sichuan mu gihugu cy’Ubushinwa aho akaba ari naho yamaze igihe cyose cy’ubuzima bwe.

Nk’uko bitangazwa n’inyamdiko zituruka mu gihugu cy’Ubushinwa ngo uyu musaza yaba yari afite abagore 23, kuri aba bagore bose akaba yari yarabyayeho abana bagera kuri 200 bose.

Uyu musaza yari azwiho kuba umuvuzi gakondo wavuraga akoresheje ibyatsi, ibintu yatangiye ubwo yari akiri muto kugeza aho agereye mu zabukuru. Uyu mugabo akaba yarashakaga iyi miti aho ariho hose, byatumaga yarashoboraga kurenga Ubushinwa akaba yagera mu gihugu cya Thailand agiye gushaka iyi miti yo kuvura. Nyuma iyi miti akaba yarayigurishaga kubayikeneye.

Mu buzima bw’uyu musaza busanzwe ngo ntiyigeze anywa inzoga zikaze cyangwa ngo abe yagerageza kunywa itabi. Mu buzima bwe Li yakundaga kuryama kare kandi akabyuka kare.

Abantu bo mu gace yari atuyemo baramukundaga cyane kuko yari umusaza w’imico myiza.

Uyu musaza ngo yari afite ubwonko bwibuka vuba kuko yashoboraga kwibuka ibintu byabaye mu byaka 150.

Iyo yabaga arimo kubwira abantu icyatumye aramba yavugaga ko ari umuvinyu wo mu Bushinwa witwa Rice Wine n’ubwo avuga ko atakundaga kuwunywa kenshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa