skol
fortebet

Reba umunyarwandakazi Uwase Chantal ufite impano yo kurira ukomeje gutuma benshi bacika ururondogoro[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

skol

Ubwo mu mujyi wa Kigali abanyempano bahataniraga kwishakamo 30 bazahagararira u Rwanda muri East Africa’s Got Talent kuri uyu wa 6, hagaragaye umukobwa ufite impano ikomeye yo kurira. Yarize cyane ubwo yari ari gukina filime abari muri salle bose baratungurwa ndetse bamwe batekereza ko yaba agize ikibazo cy’ihungabana.

Sponsored Ad

Uwase Chantal umukinnyi wa Filime nk’uko abivuga niyo mpano yari yazanye muri East Africa’s Got Talent irushanwa ryashakaga abanyempano 30 bahagararira u Rwanda bagahangana n’abaturutse mu bihugu nka Kenya, Uganda na Tanzania.

Uyu mukobwa ubwo yasohokaga mu cyumba cya Maison de Jeunes ku Kimisagara biyerekeragamo abagize akanama nkemurampaka yasohotse yiruka arira ahita yicara mu byatsi akomeza kurira benshi bikanga ko yaba agize ikibazo cy’ihungabana.

Nyuma yo gutuza uyu mukobwa n’umusore bakinanaga batangaje byari umukino bakinaga urimo kurira ko nta kindi kibazo uyu mukobwa afite ndetse ko kurira ari yo mpano ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa