skol
fortebet

Ruhango: Umuforomo arashinjwa gusambanya umugore wari uje kwivuza

Yanditswe: Thursday 21, Jan 2021

Sponsored Ad

Umuforomo wo mu Karere ka Ruhango yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari ugiye gusaba serivisi z’ubuvuzi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 32 yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 20201 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 31 wari umugannye asaba serivisi z’ubuvuzi.

Byabereye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Burima mu Mudugugu wa Mirambi. Ubu ukekwa afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Kinazi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hanakorwe dosiye hanyuma ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uru rwego rutazigera rwihanganira abantu bishora mu byaha nk’ibi, asaba abaturarwanda kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru.

Ati “Abantu bagomba kwirinda ingeso zibaganisha muri ibi byaha bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina. RIB ntabwo izihanganira ibi byaha, izabirwanya kandi bigomba gucika. Turasaba Abanyarwanda bose ubufatanye batanga amakuru mu kurwanya iki cyaha.”

Uyu muforomo aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa hashingiwe ku ngingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 15 ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.

Inkuru ya IGIHE

Ibitekerezo

  • Ndashuhuje. Mwanditsi mwiza nakwisabiraga kuzasubira mu Ruhango ku bitaro ugakora indi nkuru kuko inzego z’iperereza zasanze uriya musore arengana baramurekuye. Kandi mujye mukoma urusyo mukome n’ingasire .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa