addresiya
Kigali
startimes

Sakal umaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we cyangwa ngo anogoshe umusatsi akomeje guca ibintu ku isi hose[AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 18 July 2019 Yasuwe: 6364

Umugabo witwa Sakal Dev Tuddu ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde amaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we ndetse ngo anogoshe.



Sakal Dev Tuddu w’imyaka 63 n’umusaza kuri ubu utuye mu gace kitwa Bihar gaherereye mu gihugu cy’Ubuhinde ngo amaze imyaka 40 atogosha umusatsi we ndetse ngo anawumesemo kugirango uvemo umwanda.

Uyu mugabo avuga ko kuba amaze iki gihe cyose yarabitewe n’isezerano Imana yamuhaye mu gihe yari aryamye aho yamusabye kutazogosha koza cyangwa kumesa mu mutwe we mu gihe cy’imyaka 40 ishize ,ikindi kandi ngo abifata nk’umugisha utagabanyije yahawe n’Imana yamubonekeye mu nzozi.

Mu bintu Imana ngo yamubujije gukora harimo nko kutongera kogosha umusatsi we ,kutanywa inzoga n’itabi ndetse no kujya yerekana iyo mpano ye y’umusatsi buri umwe wese atawuhishe cyangwa ngo awuzirike.

Uyu mugabo kuri ubu ufite imisatsi ya amadireti atandatu yahurije hamwe ngo ntacyo umubangamiraho na kimwe ndetse ngo ntateze kuwukuraho mu gihe cyose agihumeka.

Avuga ko mu bintu byamufashije gukurisha umusatsi we neza harimo nko kuba yaramaze igihe kingana n’imyaka 31 akora mu bijyanye n’amashyamba aho yari kumwe n’umuryango we urimo umugore we witwa Rupiya Devi abahungu be 3 n’abakobwa 3 ndetse n’abazukurube 7 ikindi ngo ntacyo bibangamira ku mugore we.

Twakwibutsa ko mu mwaka wa 2018 uwitwa Asha Mandela ariwe wahawe umwanya w’muntu uhiga abandi kugira umusatsi muremure ku isi aho wapimaga metero 34 z’uburebure ,ubu biravugwa yuko uyu mugabo ashobora kuzamusimbura kuri uyu mwanya haramutse ntawundi muntu ubonetse.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    ARANYEMEJEPE

    July 2019
  • chat_bubble

    ARANYEMEJEPE

    July 2019
  • chat_bubble

    none uwo mugabo abayeho gut?

    July 2019

Inzindi nkuru

Ingona ishaje yananiwe kurya umukobwa yafatiye mu mazi ari koga...

Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru y’ingona yacakiye umukobwa w’imyaka...
23 May 2020 Yasuwe: 6346 0

Umuganga yagiye ku kazi yambaye utwenda tw’imbere arangije ajya kuvura mu...

Mu Burusiya haravugwa inkuru y’umuganga watunguye benshi ubwo yajyaga kwa...
23 May 2020 Yasuwe: 7576 0

Zimbabwe: Guma mu rugo yongereye umubare w’abasambanira mu marimbi kubera...

Ifungwa ry’amazu agira ibyumba bikodeshwa [lodges] n’inzu zakira abantu...
23 May 2020 Yasuwe: 3701 2

Kenya: Urubuga rw‘ikigo cya Leta rwashyizweho filimi z’urukozasoni n’abajura...

Urubuga rwa Interineti rw’ikigo cya Leta ya Kenya gishinzwe gukora...
23 May 2020 Yasuwe: 890 0

Umuherwe yiyemeje guhemba imyaka 10 umuforomokazi ushobora kwirukanwa azira...

Umuherwe w’umunya Ghana yiyemeje guhemba umushahara wikubye kabiri...
23 May 2020 Yasuwe: 6069 0

Byinshi ukwiriye kumenya ku munsi mpuzamahanga wahariwe Icyayi wizihijwe...

Buri mwaka tariki ya 21 Gicurasi,isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga...
21 May 2020 Yasuwe: 708 0