addresiya
Kigali
startimes

Shami washakaga ko bamwongerera ikibuno yatanze ubuhamya bukomeye

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 19 May 2019 Yasuwe: 5259

"Brazilian butt lift" (BBL) ni uburyo buzwi cyane muri Brazil, n’ahandi ku isi, bwo kongera ubunini n’imiterere by’amayunguyungu n’amabuno ku bagore. BBC yakurikiranye umukobwa witwa Shami washakaga ko babimukorera.



Ni ubuhanga bwo gutunganya umubiri uriho cyangwa utariho ibinure kugira ngo bawuhe imisusire nyirawo ashaka. Bivugwa ko bwatangijwe n’umuganga witwa Dr Ivo Pitanguy wo muri Brezili.

Ibinure bikabije ku mubiri bijya ku nda, ku matako, ku mugongo wo hasi cyangwa ku kibuno. BBL ifasha abafite ibi binure cyangwa se abadafite na mba kugira imiterere bifuza.

Shami, umukobwa wo mu gihugu cy’u Bwongereza, nawe yashakaga kumera nk’abakobwa b’ikimero abona kuri Internet. Ariko akagiramo n’ubwoba kuko yumvise ko umuntu umwe ku bantu 3000 bibagisha gutya ahasiga ubuzima.

Abakorewe ibi bashobora no kubivanamo indwara zinyuranye nk’uko bivugwa n’ishyirahamwe ry’abaganga b’Abongereza bakora ubuvuzi bwo gutunganya umubiri.

Umwaka ushize abongereza babiri barapfuye bari gukorerwa uku kubagwa. Shami ariko arabishaka cyane kuko yabonye ababikorewe bateye neza.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 ukomoka muri Africa arabizi ko n’abo mu muryango we babona ari ubusazi. Ariko ati "ariko mu muco w’abanyafurika ni… (ikibuno) ikinini cyangwa kiburungushuye nicyo kiza".

Mu kumutunganya, Shami agomba kubanza akavanwaho ibinure biri ku nda, ku mugongo hasi no ku matako.

Igice kinini cy’ibinure bamuvomyemo kigaterwa ku kibuno kugira ngo kibe uko agishaka, kinini kandi kiburungushuye.

Gukira neza no kuba ufite ikimero ushaka bifata amezi atandatu nk’uko umwe mu babikorewe yabyeretse BBC.

Ubikorerwa aba yanemeye ko yapfa

Shami yagiye kureba Dr Kremer wakoze BBL mu Bwongereza no hanze yabwo ariko ubu akaba yarabiretse, yashakaga kumenya neza ingaruka zabyo mbere yo kubagwa.

Dr Kremer aramubwira ati "Shami, ukwiye kumenya ko umuntu aba abaga aho atareba, bityo nshobora gukomeretsa agatsi gato aka kakohereza mililitiro nke z’amaraso mu mutsi zikavamo ’emboli’nini".

Emboli ni ipfundo ry’amaraso yavuze

Dr Kremer yamubwiye ko iyi ’Emboli’ nini ihita igenda ikikubita ku bihaha cyangwa ku mutima umuntu agahita apfa mu masegonda macye.

Iyi niyo mpamvu uyu muganga yaretse gukora bene ibi, anabwira Shami ko mu gihe yaba ahisemo kubikorerwa ashyira umukono ku rupapuro ko yemeye ko ashobora no gupfa.

Muganga yamubwiye ko uko ateye ari byiza bikwiye kumutera ishema akareka kwishyira muri aka kaga.

Shami ati "Dr Kremer yambwiye byinshi byatumye mpita ndeka uyu mugambi wo kwibagisha ikibuno".

Shami agira inama abandi babitekereza kuzibukira.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuhinde: Inkende zateye ibitaro zitwara ibipimo by’abarwayi ba Coronavirus...

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru idasanzwe y’inkende zinjiye mu bitaro...
30 May 2020 Yasuwe: 2435 0

Umugabo yateye icyuma umuvandimwe we aramwica bapfuye amata

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru ibabaje y’abavandimwe 2 bicanye bapfa...
29 May 2020 Yasuwe: 2889 0

Umugabo wari ushaje kurusha abandi ku isi yapfuye, yahishuye ibanga ryo...

Bob Weighton w’ahitwa Hampshire mu Bwongereza niwe wari umugabo mukuru...
29 May 2020 Yasuwe: 2077 1

Musanze: Umusore yinjiye mu nzu agiye kwiba asohoka yihinduye umugore...

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Nyange ho...
27 May 2020 Yasuwe: 7108 0

Ingona bivugwa ko yari iya Hitler yapfuye ku myaka 84

Ingona [Alligator] yitwa Saturn yavumbuwe I Berlin n’Abongereza nyuma...
24 May 2020 Yasuwe: 4591 0

Ingona ishaje yananiwe kurya umukobwa yafatiye mu mazi ari koga...

Mu gihugu cya Indonesia haravugwa inkuru y’ingona yacakiye umukobwa w’imyaka...
23 May 2020 Yasuwe: 7640 0