skol
fortebet

Slayqueen ukomeye muri Kenya yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye kwifotoreza mu ishyamba yambaye ubusa

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukobwa w’ikimero mu gihugu cya Kenya utunzwe no gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye yambaye ubusa,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye mu gashyamba kwifata amafoto agahagarara mu kiguri cy’intozi zikamurya kakahava.

Sponsored Ad

Muri iki gihe isi ikomeje gukataza ku ikoranabuhanga,abakobwa bamwe bakomeje kubyaza umusaruro umubiri wabo bakifotoza bambaye ubusa kugira ngo bakurure abagabo babishyure amafaranga menshi mu kubasambanya.

Umukobwa uzwi I Mombasa muri Kenya mu kwifotoza yambaye ubusa,yagaragaye mu mashusho ari gutabaza cyane kubera intozi yahagazemo agiye kwifotoza zikamwuzuraho hanyuma zikamurya kakahava.

Ubwo uyu mukobwa yari amaze gukuramo imyenda ari kwitunganya ngo gafotozi akore akazi,yatunguwe n’intozi nyinshi zamutondagiye ziramurya kugeza ubwo kwihangana byamunaniye atangira kuvuza induru no kwiruka yikuraho izi ntozi yari yahagazemo.

Aya mashusho akimara gushyirwa hanze,yakwirakwijwe na benshi bituma arebwa cyane mu gihe gito.

Igihugu cya kenya gikomeje kuvugwamo ubusambanyi bukabije nyuma y’aho muri Werurwe uyu mwaka, polisi yafashe abantu 21 bari gufata amafoto n’amashusho by’urukozasoni, bahita bashyirwa mu kato kubera Coronavirus.

Aba bafatiwe mu mujyi wa Nakuru ari abahungu umunani n’abakobwa 13.

Uru rubyiruko rwari rugizwe n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na kaminuza, Polisi yatangaje ko bari banasangiye WhatsApp group, yiyitiriye ko iteza imbere impano z’abantu.

Muri uwo mukwabu wa Polisi, ngo hanafatiwe camera yarimo amashusho n’amafoto by’urukozasoni, byafashwe n’umudage wari ubakuriye.

Umuyobozi w’iryo tsinda, Brian Kamau, yabwiye itangazamakuru ko baririmo bagera kuri 79, bagamije gufatanya mu mpano zabo zirimo umuziki no kwerekana imideli.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa