skol
fortebet

Stella Nyanzi ufunzwe azira gutuka perezida Museveni yiyambitse ubusa imbere y’urukiko akimara gukatirwa

Yanditswe: Friday 02, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Stella Nyanzi yakoze agashya ubwo urukiko rw’i Kampala rwamukatiraga igihano cy’igifungo cy’amezi 18 ahamwe n’icyaha cyo gutuka Perezida Museveni, yahise yiyambika ubusa mu rukiko.

Sponsored Ad

Kuwa kane taliki ya 01 Kanama 2019,Stella Nyanzi yahamijwe icyaha cyo gutuka Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akoresheje Facebook.

Ubwo umucamanza yariho amusomera ibihano kuri uyu wa Gatanu,madamu Nyanzi yari yanze kuza mu rukiko nk’uko BBC ibitangaza.

Madamu Nyanzi wakurikiraga uyu mwanzuro ku mashusho y’imbonankubone ari muri gereza, yahise atera hejuru ndetse avanamo umwambaro we wo hejuru yerekana amabere ye.

Dr Stella Nyanzi wari umwarimu muri kaminuza ya Makerere si ubwa mbere akoze ibikorwa byo kwiyambura mu bantu, mu 2016 yaje ku kazi ke asanga ibiro bye babifunze avanamo imyenda ye yose asigara yambaye ukuri.

Muri Uganda, madamu Nyanzi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu gukoresha imvugo ikomeye arwanya ubutegetsi yita bubi.

Yari yarigeze gufungwa mbere nabwo azira kwanditse kuri Facebook, aho yise Perezida Museveni "akabuno". N’ubu aracyakurikiranyweho icyo cyaha.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa